Uganda : Abanyarwanda 2 batawe muri yombi bashinjwa gutunga imbunda

Abanyarwanda babiri baba muri Uganda batawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu, bashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amatekeko.Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko muri ibi bihe imibanire y’u Rwanda na Uganda yarushijeho kuzamba ku buryo bigenda biteza umwuka mubi ushobora guteza imirwano imirwano hagati y’ibihugu byombi.

Kunanirwa gukemura ibibazo bigaragara hagati y’ibihugu byombi birimo gushyigikira inyeshyamba no kudashyira mu bikorwa amasezerano ni bimwe mu biri kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.

Chimpreports ikomeza ivuga ko abanyarwanda bafatanwe imbunda mu gace ka Mbarara ari Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bakaba bakekwaho kuba mu gatsiko k’intasi z’u Rwanda muri Uganda.

Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire batawe muri yombi ku wa 26 Gicurasi 2018, bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare kiri I Mbarara.

Abavandimwe ba Rwamucyo baganiriye n’iki kinyamakuru, bamaganiye kure iby’uko yaba yarafatanwe imbunda, bavuga ko ari ikinyoma ko ahubwo ashobora kuba ari kuzira urwango abanyarwanda baba muri iki gihugu bafitiwe.

Mushikiwe yagize ati “Ni ikinyoma gisa. Nawe ntabwo azi imbamvu ashinjwa gutunga imbunda atigeze .”

Abavandimwe ba Rwamucyo bakomeza bavuga ko umunsi yashimutiweho ko ngo yari aturutse mu gace ka Kikagati mu Karere ka Isingiro aho umuryango we usanzwe utuye, yerekeje mu mujyi wa Mbarara gukurikirana ibikorwa bya hotel ahafite.

Bakomeza bavuga ko icyo gihe Rwamucyo yari yajyanye n’inshuti ye Rutayisire, bakaba barafashwen’abasekirite ubwo Rwamucyo yari agiye kuri bank kubitsa amafaranga yari akuye kuri hotel.

Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gukorerwa igisa no gushimutirwa kuko mu minsi ishize, abanyarwanda batandukanye bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muri aba bafashwe ku buryo budasobanutse bamwe bagiye bakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa biteye ubwoba, ku buryo bagiye barekurwa baramugaye zimwe mu ngingo ku buryo hari ababa badashobora kugenda.

Ibi bikorwa byagiye bizamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho u Rwanda rudahwema gusaba Uganda ko rwareka ibikorwa bibangamira abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Inzego z’umutekano za Uganda zo ntizikozwa ibyo kubangamira no guhohotera abanyarwanda, zikaba zikomeza gutsimbarara zivuga ko abatabwa muri yombi baba bakekwaho kuba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uretse ibikorwa byo guhohotera no guhutaza Abanyarwanda baba muri iki gihugu, Leta y’u Rwanda kandi inashinja ubuyobozi bwa Uganda guha ubuhungiro abashaka kuruhungabanya, hakaba hari n’amakuru y’uko ari bo bagira uruhari mu kugambanira abanyarwanda baba muri iki gihugu, aho batungira agatoki inzego za gisirikare cya Uganda umunyarwanda wese badashaka, maze agashakisha kugeza atawe muri yombi..

Mu minsi ishize nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yavuze ku mitwe y’iterabwora ikorera muri Uganda ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ananenga inzego z’umutekano muri iki gihugu ko zidahagurukira iyo mitwe ngo zibe zayikoma mu nkokora.

Yagize ati “Hari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko nta gikorwa ngo ibe yahagarikwa.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo