Uganda: Abantu bane bakekwaho Coronavirus bashyizwe mu kato

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Minisiteri y’Ubuzima yashyize mu kato abanyamahanga bane bakekwaho kuba barwaye indwara ya Coronavirus ihangayikishije Isi muri iki gihe.

Emmanuel Ainebyoona, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yabwiye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ko hari abanyamahanga bane bashyizwe mu kato mu bitaro bya Entebbe.

Ati “Bakuwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe nyuma y’uko itsinda ryacu ry’ubugenzuzi ribabonyeho ibimenyetso birimo ibicurane n’inkorora.”

Ainebyoona yavuze ko ibizamini by’amaraso byafashwe ubu biri gusuzumwa ngo harebwe niba batarwaye iki cyorezo.

Ibihugu bibiri bya Afurika nibyo byonyine bimaze kugaragaramo umuntu urwaye iki cyorezo, ibyo ni Nigeria na Misiri.

Abantu barenga 2900 guhitanwa n’iki cyorezo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo cyibasiraga u Bushinwa.


Mu bitaro bya Entebbe abantu bane bashyizwe mu kato bakekwaho Coronavirus

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo