Ufite Mituweli ntarembera mu rugo none Niyonsenga ari kuhaborera kandi ayifite-Video

Umuturage witwa Niyonsenga Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Akubugingo Akagali ka Akinyambo Umurenge wa Muyumbo mu Karere ka Rwamagana aratabaza Perezida Kagame kimwe n’undi mugiraneza wese nyuma yuko atsikiye ari guhinga akavunika bikomeye igufwa ry’itako yajya kwivuriza kuri Mituweli akabwirwa ko ubushobozi bukenewe ngo avurwe Mituweli ntacyo yamumarira.

Nkuko impapuro zo kwa muganga Niyonsenga Emmanuel yeretse umunyamakuru w’UMUBAVU zibigaragaza, akeneye Miliyoni 3,057,450 kugira ngo avurwe neza na we yongere gukomeza gufasha umuryango we mu mibereho dore ko muri iki gihe arwaye ubayeho mu buzima bubabaje.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa RSSB, intego za Mituweli ni uguha buri munyarwanda wese uburyo bwo kwivuza uko amikoro ye yaba ameze kose;
gukemura inzitizi z’ibura ry’amafaranga yo kwivuza igihe umuntu afashwe n’indwara no guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda muri rusange.

RSSB kandi ivuga ko akamaro ka Mituweli ari uko umunyamuryango wayo yivuza bitamuhenze, ko ufite Mituweli atarembera mu rugo kubera ko aba afite ubwishingizi bumufasha kwivuza iyo afashwe n’indwara akanashishikarizwa kwihutira kujya kwa muganga atararemba.

RSSB ikomeza ivuga ko ufite Mituweli atera imbere mu bukungu kuko iyo arwaye yihutira kwivuza atararemba bityo bigatuma ahorana ubuzima bwiza akabona n’umwanya wo kwita ku bikorwa bimuteza imbere.

Muri Mata uyu mwaka wa 2020, nibwo Niyonsenga Emmanuel yari ari guhinga mu murima we agira ibyago aranyerera kuko hari no mu gihe cy’imvura agwa munsi y’umukingo avunika igufwa ry’itako ariko icyo gihe ntiyumvaga ko yaba yavunitse ku buryo bukomeye.

Yamenye ko yagize iki kibazo gikomeye gisaba ubushobozi twavuze haruguru nyuma yuko agiye kwa muganga i Masaka bakamucisha mu cyuma (Radiography) bikagaragara ko yavunitse ifugwa ry’itako ku buryo bisaba ko ahabwa inyunganirangingo.

Aha i Masaka naho bakimara kubona ko ikibazo yagize gikomeye, bahise bamuha Transfer ajya i Kanombe, ngo muganga wamwakiriye amubaza niba nta bundi bwishingizi akoresha butari Mituweli, amubwira ko ariyo afite gusa, amusubiza ko ngo yonyine itagira icyo imufasha mu kibazo afite kuko akeneye amafaranga menshi.

Icyo yamufashije ngo ni ukumwandikira agapapuro kagaragaza ubushobozi bukenewe ngo kugira ngo mu gihe yaba abonye umuterankunga akerekane, ati "Uramutse ubonye umuterankunga wamwereka uru rupapuro/iyi Fagitire uko ingana kuko jyewe irenze ubushobozi bwanjye kure cyane".

Niyonsenga akimara kubona ko abuze ubuvuzi kandi afite Mituweli, yagerageje no kwegera inzego z’ibanze zirimo Umurenge yewe no ku Karere ka Rwamagana aherereyemo ariko bose ntibagira icyo bamumarira bamubwira ko ubwo bushobozi batabufite.

Abonye kandi inzego z’ibanze ntacyo zimumariye, Niyonsenga ntiyatereye agati mu ryinyo, yahise yandikira n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ari na cyo gifite mu nshingano zacyo imicungire y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) asaba ubufasha, asubizwa ko ngo Mituweli ikiyubaka bityo ngo idafite ubushobozi bwo kuri urwo rwego.

Igisubizo RSSB yahaye Niyonsenga wari wayandikiye ayisaba ubufasha bwo kwivuza nkuko bigaragara ku ibaruwa yamwandikiye ku wa 21 Nyakanga 2020 yeretse UMUBAVU, kigira kiti "Tumaze kwakira ibaruwa yanyu isaba Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ishami ryacyo ry’Ubwisungane mu kwivuza, Mituweli ubufasha bwo kwivuza mu bitaro byitiriwe Umwami Faical, turabamenyesha ko Mituweli ikiyubaka ikaba itaragira bushobozi bwo kwishingira ubuvuzi bwo muri uru rwego, ni yo mpamvu rero nta buryo RSSB ifite kugeza ubu bwo kubishyurira".

Iyi baruwa RSSB yandikiye Niyonsenga imubwira ko nta bushobozi ifite bwo kumwishingira ngo avurwe, yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wayo, RUGEMANSHURO Regis.

Abajijwe uko yakiriye iki gisubizo yahawe na RSSB, Niyonsenga ati "Byarantunguye kubona bambwira ngo nta bufasha bafite bwo kunyishingira kandi n’ubundi ari bo...jyewe nkunda kumva ibiganiro kuri Radiyo bavuga ko ufite Mutuel de Sante atarembera mu rugo, ko Mutuel de Sante igoboka umuntu mu gihe ahuye n’ikibazo kirengeje ubushobozi bwe".

Yakomeje ati "Ubwo rero nyuma yo kuva muri RSSB bamaze kunsubiza iki gisubizo, numvise ko koko mbuze uburyo mbigenza, numva ahubwo ndihebye mbura uko mbigenza, nta kindi nagombaga gukora numvaga ko ahari isi ingwiriye kuko nabateganyagaho igisubizo cya nyacyo".

Niyonsenga abonye ko abo yagerageje kwiyambaza bose yewe n’abakabaye bamufasha akivuza ntacyo bamumariye kandi na we ubwe nta bushobozi afite dore ko n’umuryango we wari ubeshejweho no gushakisha, yahise aza mu rugo ubu akaba ariho ari kuborera ari na ko ububabare bwiyongera umunsi ku wundi nkuko yabibwiye UMUBAVU.

Avuga ko ubu aho ari mu rugo bigera igihe aha yavunitse hakabyimba cyane ku buryo agira ubwoba ko agiye gupfa, ati "Igufwa imbere ryaracitse, buriya ngera igihe hakabyimba cyane jyewe nkagira ubwoba ngo ngiye ahari no gupfa".

Akomeza ati "Harabyimba, harandya, ndyamira uruhande rumwe, simbasha kwicara akanya kanini, simpagarara umwanya munini".

Aha hose yagiye ajya kwaka ubufasha ngo ni abagiraneza bamubonaga ku muhanda bakamutwara nko kuri Moto bakamugeza aho ashaka kujya.

Abajijwe uwamuhaye imbago agenderaho, yavuze ko ngo ari umuntu wazimutije, ati "Hari umuvandimwe wari warakoze impanuka na we, naragiye ndamutakanmbira nti ’muvandimwe ndwanaho’, andwanaho arazintiza ni zo ubungubu ndimo kwifashisha".

Avuga ko kwa muganga nta kintu na kimwe bigeze bamufasha, ati "Kwa muganga nta kantu na gatoya, nta n’utunini tw’ijana bampaye, uko nageze kwa muganga ni ko nasohotsemo".

Avuga ko kuva yavunika, nta kintu arabasha gufasha umuryango we yewe ngo babuze n’ubushobozi bwo kwishyura inzu babamo aho ubu amezi atanu ashize barabuze ubwishyu mu gihe ngo ataravunika yari yitunze ntawe asabiriza.

Ngo ubu nyirinzu acumbitsemo n’umuryango we (umugore n’abana babiri) yamuhaye préavis kuko ngo ntacyo atamukoreye amwihanganira.

Ababazwa bikomeye n’uburyo abana be bamutakira bamubwira ko bashonje mu gihe mu busanzwe akiri muzima ntacyo bamuburanaga, ati "Ikibazo njya ngira kinkomerera, nk’aka kana ureba hariya, hari ubwo kajya karira kati ’Papa ibiryo cyangwa igikoma’ nkumva agahinda karanyishe nanarira ndi umuntu wabahahiraga nkababonera icyo kurya".

Tumubajije uwo abona yatura iki kibazo cye nyuma yuko inzego zitandukanye ntacyo zimumariye, ati "Nkimara kubona ko Mituweli jyewe nta kintu irimo imfasha ubungubu numvise ikibazo cyanjye nibura kereka nka Perezida wa Repubulika wenyine ni we ugira imbabazi, hari ibintu byinshi akorera abantu hirya no hino ibibazo byabananiye".

"Kereka nk’iki kibazo aramutse wenda acyumvise akumva ko hari umunyarwanda umeze gutyo nabi mu rugo kandi afite ubwishingizi bwakamugobotse".

Akomoza no ku bagiraneza ajya yumva bafasha abantu, akavuga ko na we ababonye akivuza yashimira Imana.

Avuga ko naho imibereho yaba mibi ariko akabona ubuvuzi ibindi bishakishwa, ati "Nubwo imibereho imeze nabi wenda n’iyo byanarorera kubona ibyo kurya n’ibiki byose...mbere na mbere kubona ubuzima".

Akababaro ka Niyonsenga uri kuborera mu rugo nyuma yuko Mituweli ntacyo imumariye mu kwivuza urakiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo