Ubwongereza bugiye gufunga amasaha yose amaresitora n’utubari bureke amashuri n’ibiro

Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko mu byumweru bibiri b’iri imbere izafunga amaresitora n’utubari byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Ibi ngo bizabanzira gahunda ya guma mu rugo ishobora gusubizwaho muri iki gihugu bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa covid-19.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnston yavuze ko iyi nama bayigiriwe n’abahanga bakomeye mubijyanye n’ubumenyi.

Iki gihugu cyavuze ko amashuri n’ibiro byo bizakomeza gukora hagahagarikwa gusa amaresitora n’utubari n’ahandi hantu hose abantu bateranira bagamije kwishimisha.

Boris avuze ibi mu gihe hashize iminsi abandura mu Bwongereza biyongera umunsi ku munsi, ku bwe ngo igihugu cyakabaye gihita gisubira muri guma mu rugo nk’iyo mu kwezi kwa 3 ariko ngo ntabwo ibyo abishaka gusa ngo hagomba kugira ingamba zifatwa.

Ati “Tugomba kureka amashuri agakomeza agakora, ubushabitsi bugakomeza kuko dukeneye gukora uko dushoboye kose ubukungu ntibusubire inyuma”.

Muri iki gihugu abandura buri cyumweru bikubye inshuro ebyiri muri iyi minsi baba 6 000 bavuye kuri 3 200 nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubuzima NHS.

Gufunga amasaha yose utubari n’amaresitora bizatuma abantu barenga miliyoni 2 bahwanye n’umwe muri batanu bajya muri gahunda ya guma mu rugo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo Boris yahuye n’abahanga bamubwira ko gushyiraho gahunda ya guma mu rugo by’igihe gito byafasha mu kugabanya imibare y’ubwandu bwongeye kwiyongera.

Ubwiyongere bw’ubwandu bwa covid-19 ntabwo bugaragara mu Bwongereza gusa ahubwo ni mu bihugu bitandukanye by’Uburayi na Asia. Igihugu cya Israel cyo cyamaze gutangaza ko abaturage bacyo basubijwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko iki cyorezo gishobora kutarangira ahubwo abantu bakiga kubana nacyo cy’uko babigenje kuri SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo zidakira.

Kugeza ubu nta muti n’urukiko biremezwa na OMS ko bishobora gukoreshwa mu guhangana na covid-19. Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 950 mu mezi 10. Abamaze kucyandura ku Isi barenga miliyoni 30, abakize barenga miliyoni 22.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo