Ubwongereza: Imyaka yabajya mu zabukuru  yongerewe

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Bwongereza, cyatangaje ko imyaka yo kujya mu zabukuru yazamuwe, ikava kuri 65 igashyirwa kuri 70.

Icyo kigo cyatangaje ko ubusanzwe imyaka umuntu afatwa nkugeze mu zabukuru yagenwaga yari imyaka 65 abakozi bemererwaho kujya muri pansiyo.

Bavuze ko iyo myaka yakuweho ikagezwa kuri 70 bityo ko nuzajya ubarwa mu cyiciro cyabageze mu zabukuru ari ufite imyaka 70.

Bavuze kandi ko umuntu ufite imyaka 65 kuri ubu ukurikije imibereho iriho ubuzima bwe butandukanye kure nubwumuntu wari ufite iyo myaka mu kinyejana gishize.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo