Ubwoba ni bwose i Maputo nyuma y’ishimutwa  ry’umucuruzi n’umuganga

Umuganga n’umucuruzi bashimushwe mu murwa mukuru Maputo wa Mozambique, bisiga benshi mu bahatuye mu bwoba.

Ababashimuse bari bitwaje imbunda, kandi barashe mu kirere kugira ngo batere ubwoba aba bashimuswe, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Maputo abivuga.

Uwo mucuruzi yavanywe imbere muri Eduardo Mondlane University. Imodoka ye bayisiga aho, ibirahure byayo byangijwe.

Polisi yageze aho, ariko ababibonye banga kugira icyo bayibwira, kubera ubwoba bwinshi ibi byabateye.

Umuganga we yashimutiwe ku muhanda utuweho n’abantu benshi bo muri guverinoma hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mozambique.

Gushimuta abantu bigamije gusaba ingurane ni ikibazo gikomeye i Maputo. Polisi iri ku gitutu cyo guhagarika ibi bikorwa.

Uku gushimuta kubaye mu gihe hagiye gushira icyumweru urwego rushinzwe iperereza ku byaha rwa Mozambique ruhawe umutegetsi mushya nk’uko bitangazwa na BBC.

Polisi ivuga ko iri guhiga aba bashimuse abantu.

Umuvugizi wayo Lionel Muchina ati: "Igihuriweho muri uku gushimuta kombi ni uko hakoreshejwe imbunda. Bakarasa mu gutera ubwoba no gushyira abo bantu mu modoka z’abagizi ba nabi."





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo