Ubuzima busharira Cabugufi waciwe amaboko n’abo basenganaga abayemo, ubu yahunze umugore we-Video

Cabugufi waciwe amaboko n’abo basenganaga ari mu buzima bukakaye aho ubu yahunze umugore we batabanye neza kubera umutekano we ngo kugira ngo atazagira icyo aba bikamwitirirwa we.

Nkuko twabiganirijwe n’umukobwa w’imfura wa Cabugufi, yavuze ko ise na Nyine batabanye neza cyane cyane bivuye ku mugore ngo wibera mu kabari nta kindi yitayeho, none ubu Cabugufi yahisemo kumuhunga kugira ngo yirengere.

Aho umunyamakuru w’UMUBAVU yamusanze asigaye yibera (hatari mu rugo iwe) mu Gasantere k’i Rubavu, yavuze ko ubuzima butoroshye gusa akavuga ko Imana akorera ifite amaboko.

Aho asigaye yibera, ari kumwe n’abana be gusa, ati "Ubu mbana n’abana banjye umugore twamusize mu rugo wenyine...".

Gusa avuga ko aha ari n’abana be imibereho igoye dore ko atanafite amaboko, ati "Urumva burangoye (ubuzima) umuntu udafite amaboko ariko Imana ifite amaboko, Imana ifite amaboko, yagaburiye Eliya, yohereje igikona, ubu natwe ntabwo turi kubura igikona ariko uri kubona turandagaye turi iyo ku gasozi, ni ikibazo...".

Byinshi ku buzima bushaririye Cabugufi abayemo urabyumva muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo