Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Afurika budatanga umusaruro bushobora guhagarikwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gusaba ko ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Afurika budatanga umusaruro wo kubaka amahoro arambye bwahagarikwa.

Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga, John Bolton, avuga ku ngamba nshya Perezida Donald Trump afitiye Afurika, yavuze ko inkunga mu by’ubukungu igomba gutangwa ariko ikazana umusaruro.

Inkuru dukesha VOA ivuga ko John Bolton, yavuze ko muri Sudan y’Epfo, hakomeje kubera intambara ihitana abasivili batari bake, kandi ngo Leta y’icyo gihugu ihabwa akayabo k’amadolari ya Amerika.

Ati “Ntituzongera gutanga inguzanyo cyangwa inkunga kuri Leta ya Sudani y’Epfo, iyoborwa n’abantu bamwe badafite ubushobozi bwo guhagarika buriya bwicanyi. Birababaje kuba amamiliyari n’amamiliyari y’amadorari dutanga adatanga umusaruro uba witezwe”.

Yakomeje ati “Guhera none Amerika ntizihanganira uwo muco urambye wo gutanga inkunga zitazana umusaruro […] Amerika ni igihugu cy’abagiraneza ariko turashaka ko inkunga y’amafaranga dutanga ikoreshwa neza”.

John Bolton, wahoze ari ambasaderi wa Amerika muri Loni, yanatunze agatoki politiki y’u Bushinwa n’u Burusiya yise iyo kunyunyuza Afurika.

PNG - 938.4 kb
John Bolton, Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga, yavuze ko Amerika itazakomeza gutanga inkunga zitabyara umusaruro

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo