Ubutasi bwa Uganda bwataye muri yombi Abanyarwanda barenga 40 bafatiwe ku rusengero

Abanyarwanda barenga 40 batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (Chieftaincy of Military Intelligence, CMI) nyuma yuko bafatiwe mu rusengero ruherereye mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala.

Ni amakuru yemejwe na CMI, Igipolisi cya Uganda ndetse n’abandi bategetsi b’iki gihugu nkuko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ifatwa ry’aba Banyarwanda ryabereye ku rusengero rutavuzwe izina gusa ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.

Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abo bantu batawe muri yombi ariko icyo polisi yakoze kwari ugutanga ubufasha gusa.

Ati “Twe ni ubufasha twasabwe gutanga, ku yandi makuru ndumva mwavugana n’abayobozi bakuru mu gisirikare.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yirinze kugira byinshi avuga.

Ati “Ibi ni bikorwa bikomeje, ntabwo natanga amakuru arambuye aka kanya kubera ko bishobora kubangamira ibi bikorwa.”

Daily Monitor ivuga ko hari amakuru yatangajwe ko abatawe muri yombi ngo bari babangamiye umutekano w’igihugu ariko ntihatangazwa ikibazo bari bateje.

Umwe mu bayobozi muri Uganda yagize ati “Abenshi muri aba batawe muri yombi ni abanyarwanda ariko bari bafite indangamuntu za Uganda, zakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iki kinyamakuru cyavuze ko ubwo cyahamagaraga ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, umwe mu bitabye telefoni ye igendanwa yavuze ko adashobora kuboneka.

Mu minsi ishize Uganda yashinjaga u Rwanda gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi mu gihe u Rwanda rwagaragazaga ko mu mipaka itatu iruhuza na Uganda, umwe wa Gatuna ariwo wari wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kuwubaka yabaga.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba Uganda icumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC bagakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda no kuba hari abacuruzi b’abanyarwanda bahohoterwa n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.

Icyakora muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yari yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo