Ubushinwa: Abanyeshuri b’Abanyarwanda basogongejwe ku ikoranabuhanga rya 5G

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye mu Bushinwa kwiyungura ubumenyi basogongejwe ku ikoranabuhangwa rigezweho rya 5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence butaragera mu Rwanda na henshi muri Afurika.

Ibi byabereye ku kicaro cy’uruganda rwa Telefoni "Huawei" ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen,uyu ukaba ari umujyi wamamaye cyane kubere inganda za telefoni zihaba.

Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wanyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iyikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhiunzi, mu bucuruzi no mu buzima.

Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwohejuru ry’ahazaza h’Isi banagize amahirwe yo kwikorera ibintu bitandukanye mu inzu yikoranabuhanga (Lab) ya Huawei iri mu zambere ku Isi ifite ikoranabuhanga rikomeye inaberamo amamurikagurishwa akomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Ndayambaje Pascal, umwe mu banyeshuri bari kurangiza amashuri ye mu ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wagize amahirwe yo gukora uru rugendo mu bushinwa yashimiye cyane Huwaei ku ikorana buhanga rya 5G Network irigutunganya kuko ariryo rizoroshya mu guhuza Isi.

“ Mu isi ifite internet (murandasi) yihuta igitekerezo cyanjye cyo gufasha abarwayi mu bitaro hakoreshejwe ikorana buhanga ndetse bakanishyura ariryo bakoresheje kizahita cyoroha kugishyira mu bikorwa no kujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ndetse bizoroshya n’abantu mu mu mazu yabo guhanahana amakuru ku buryo bworoshye kandi buhendutse”.

Aba banyeshuri bose banahawe impamyabumenyi nyuma y’uru rugendo rukozwe bwambere n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mushingwa wa Huawei mu Rwanda wiswe “Seeds for the Future Program”

Holy Ranaivozanany ukuriye iyi gahunda avuga ko ikorwa mu rwego rwo gushaka urubyiruko rufite impano mu ikoranabuhanga kuko isi y’ihuta ikeneye abakozi beza bashoboye kandi bafite n’impano mu ikoranabuhanga.

Daniel Hakizimana

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo