Ubushinjacyaha bwagiriwe inama yo guhagarika kujuririra irekurwa rya ba Rwigara

Ubushinjacyaha Bukuru bw’ u Rwanda bwahagaritse icyemezo cyo kujuririra irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana mu kwezi gushize yavuze ko ubushinjacyaha buzajuririra irekurwa rya ba Rwigara. Urukiko rwabahanaguyeho ibyaha byose bari bakurikiranyweho n’ ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’ ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye The New Times ko icyemezo cyo guhagarika kujuririra urukiko bagifashe bagendeye ku nama bagiriwe n’Intumwa Nkuru ya Leta y’ u Rwanda. Yagize ati “Nk’ubushinjacyaha twarajuriye ariko Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta atugira inama yo kubihagarika, duhitamo kudakomeza”

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta Jonston Busingye yemeje ko yasabye ko kujuririra irekurwa rya ba Rwigara bihagarara umutungo wa Leta ugakoreshwa ibindi.

Ati “Ibyo urukiko rwanzuye birahagije. Ikiruta ni uko umutungo wa Leta wakoreshwa ibindi aho kujurira”.

Ingingo y’ 145 mu itegeko nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko mu nyungu za Leta, Minisitiri w’ ubutabera ashobora kwandikira Umushinjacyaha Mukuru amusaba guhagarika ikurikiranwa ry’ ikirego. Niko byagenze kuri uru rubanza rwa ba Rwigara.

Muri Nzeri 2017 nibwo Adeline Rwigara n’abakobwa be babiri, Diane Rwigara na Anne Rwigara batawe muri yombi. Anne Rwigara yarekuwe bidatinze ariko Diane Rwigara na nyina barekurwa by’ agateganyo mu Ukwakira 2018.

Diane Rwigara mu byaha yari akurikiranyweho harimo gukoresha inyandiko mpimbano agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yari yihariye icyaha yakekwagaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki 7 Ugushyingo 2018, mu kwezi k’Ukuboza urukiko rubagira abere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo