Ubushakashatsi: Kwizera ko ibyiza biri imbere bitera kuramba

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu bahorana icyizere cyuko ibyiza biri imbere babaho igihe kirekire kurushaho.

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batahuye ko abantu bahorana icyizere muri bo ko ibyiza biri imbere (Optimists) baba bashobora kuramba mu buryo budasanzwe, bakabaho kugera ku myaka 85 cyangwa irenga.

Aba bashakashatsi bavuga abizera ko ibyiza biri imbere bishobora kuborohera kugenzura amarangamutima yabo, bagashobora kwirinda ingaruka ziterwa no guhangayika.

Naho abatizera ko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere (Pessimists) bo bashobora guhirwa no gukora ibintu birimo nko kwitekerereza ejo hazaza aho ibintu byose byaba bimeze neza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku matsinda abiri y’abantu yari asanzwe ariho, yakuwe mu bundi bushakashatsi.

Barimo abagore 70,000 bakuwe mu bushakashatsi ku buzima bw’abaforomo ndetse n’abagabo 1,500 bakuwe mu bushakashatsi ku buzima bw’abahoze ari abasirikare.

Ikigero cyo kwizera ko ibyiza biri imbere cyabo cyarasuzumwe, ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange. Ndetse banabajijwe ku myitozo ngororangingo bakora no ku mirire yabo, ndetse n’ingano y’itabi n’inzoga banywa.

Muri rusange, abagabo n’abagore bagaraje kwizera cyane ko ibyiza biri imbere bagize biyongereye uburambe bwo kubaho ku kigero kiri hagati ya 11% na 15%.

Kandi bashoboraga cyane kuba babaho kugera ku myaka 85 y’amavuko, ugereranyije n’abafite icyizere kiri hasi cyane ko ibyiza biri imbere.

Mu gihe hazwi byinshi ku byago bishobora guterwa n’indwara no gucyenyuka (gupfa ’imburagihe’), hazwi bicye cyane ku byo aba bashakashatsi bita "impamvu z’imitekerere myiza" zishobora gutuma umuntu asazana ubuzima bwiza.

Hari inyungu mu gutekereza ibyiza

Porofeseri Lewina Lee, umwarimu wigisha iby’ubumenyi bw’indwara zo mu mutwe n’uburyo bwo kuzivura mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu kuri Kaminuza ya Boston muri Amerika wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, yagize ati "Ibyo twagezeho [muri ubu bushakashatsi] bigaragaza ko bishoboka ko ukwiyongera kw’ikigero cyuko ibyiza biri imbere bishobora kongera kuramba no gusaza ufite ubuzima bwiza".

Ariko Madamu Lee yavuze ko impamvu nyirizina ituma bantu bizera ko ibyiza biri imbere bagaragara nk’ababaho igihe kirekire, yo ikigibwaho impaka.

Yagize ati "Imyitwarire y’ubuzima bwiza ndetse n’ikigero kiri hasi cyo guhangayika bisobanura gusa mu buryo bucagase ibyo twagezeho [mu bushakashatsi]".

Yongeyeho ko ibimenyetso by’ibanze byo mu bundi bushakashatsi bigaragaza ko abantu "barushaho kwizera ko ibyiza biri imbere bakunze kwiha intego bakagira n’icyizere cyo kuzigeraho, bakunze gushobora gucyemura ibibazo kurushaho, ndetse bakaba bashobora kugenzura amarangamutima yabo mu bihe bitera guhangayika".

Porofeseri Bruce Hood yigisha kuri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza ibijyanye n’ukuntu ndetse n’impamvu y’imihindagurikire y’abantu, ndetse akigisha isomo ryitwa ubumenyi bw’ibyishimo.

Avuga ko ubwo bushakashatsi bushya bwashimangiye ibimenyetso bisanzweho by’inyungu ziba mu gutekereza ibyiza.

Yongeyeho ati "Ntekereza ko igisobanuro kimwe cyoroshye kumva ari uko abagira icyizere ko ibyiza biri imbere bagira ubushobozi bwo guhangana neza kurushaho n’umuhangayiko, kandi ibi bishora kuba nko kwirinda guteshwa umutwe n’ibitagenda neza mu buzima".

Ati "Guhangayika bigira ingaruka ku bwirinzi bw’umubiri, rero birashoboka ko ibi bivuze ko abizera ko ibyiza biri imbere, umubiri wabo uhangana neza n’indwara zandura".

"Hari n’ubundi bushakashatsi bwinshi bwagaragaje isano iri hagati y’umuhangayiko no kugira ’telomeres’ ngufi, iyi ni ’chromosome’ bivugwa ko ifitanye isano no gusaza kw’ingirabuzimafatizo (’Cells’) ndetse n’ibyago byo kurwara indwara y’umutima, indwara y’isukari nyinshi mu mubiri (’diabète’) na kanseri".

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo