Close MORE NEWS Ubushakashatsi: Imbwa zishobora guhunahuna zigatahura umurwayi w’igicuri UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-04-2019 saa 07:47' whatsapp Facebook Abahanga mu bumenyi bwa Siyansi bo mu Bufaransa bavuga ko bafite gihamya yuko imbwa zishobora guhumurirwa n’umurwayi w’igicuri. Itsinda ry’aba bashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Rennes mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, bavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishobora gufasha mu kuburira abantu igihe bazafatirwa n’igicuri. Ibi bishobora gukorwa n’imbwa cyangwa "amazuru akoreshwa n’amashanyarazi" bigafasha gutahura impumuro nyayo isohoka mu gihe cy’igicuri. Mu bihe byashize, imbwa zagaragajwe ko zishobora guhunahuna zigatahura indwara nka Kanseri, Malaria na Diyabete. Indwara y’igicuri iterwa n’ihungabana ry’imikorere y’ubwonko. Ishobora guhererekanywa mu muryango by’umurage cyangwa igaterwa n’ihungabana ry’imitsi yo mu bwonko cyangwa kubura umwuka wo guhumeka wa oxygène mu gihe umuntu avuka. Abantu bamwe na bamwe barwaye igicuri basanzwe bifashisha inyamaswa. Nk’imwe iri mu cyumba umwana araramo, ishobora gutanga impuruza ku bagize umuryango mu gihe umwana afashwe n’igicuri igicuku kinishye. Icyuya cy’umurwayi w’igicuri Ubu bushakashatsi buherutse gutangazwa, bwasohotse mu kinyamakuru gitangaza ubushakashatsi mu bya siyansi bwagenzuwe n’abandi bahanga cya Scientific Reports. Abashakashatsi batoje imbwa eshanu z’ahitwa Medical Mutts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uburyo bwo gutahura impumuro y’icyuya cy’umurwayi w’igicuri. Nuko zihabwa ingero z’ibyuya by’abarwayi barindwi mu gihe bari barimo kuruhuka, gukora imyitozo ngororangingo cyangwa bafashwe n’igicuri ngo zihitemo. Aba bashakashatsi bavuga ko imbwa ebyiri muri izo zatahuye ahari icyuya cy’abarwayi b’igicuri mu nshuro zingana na bibiri bya gatatu, mu gihe izindi eshatu zo zatahuye icyo cyuya ijana ku ijana (100%). Dr Amélie Catala wo kuri Kaminuza ya Rennes, yabwiye BBC ko nubwo hagicyenewe gukorwa ubundi bushakashatsi, bishoboka ko impinduka mu mikorere y’ubwonko zitewe n’igicuri zishobora kuba ari zo zituma hasohoka imisemburo imwe yo mu bwonko itera iyo mpumuro. Ariko aba bashakashatsi bizeye ko ibi bagezeho bishobora kuzafasha abarwayi b’igicuri. Inyandiko ikubiyemo ubu bushakashatsi igira iti: "Bushobora gutuma habaho amavugurura akomeye mu gutahura igicuri cyangwa uburyo bwo kuburira ko kigiye gufata umuntu". Kandi ibyo bishobora guha umuntu akanya ko guhamagara asaba ubufasha cyangwa akajya ahantu hatekanye mbere yuko igicuri kimufata. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Ubushakashatsi: Imbwa zishobora guhunahuna zigatahura umurwayi w’igicuri UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-04-2019 saa 07:47' whatsapp Facebook Abahanga mu bumenyi bwa Siyansi bo mu Bufaransa bavuga ko bafite gihamya yuko imbwa zishobora guhumurirwa n’umurwayi w’igicuri. Itsinda ry’aba bashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Rennes mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, bavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishobora gufasha mu kuburira abantu igihe bazafatirwa n’igicuri. Ibi bishobora gukorwa n’imbwa cyangwa "amazuru akoreshwa n’amashanyarazi" bigafasha gutahura impumuro nyayo isohoka mu gihe cy’igicuri. Mu bihe byashize, imbwa zagaragajwe ko zishobora guhunahuna zigatahura indwara nka Kanseri, Malaria na Diyabete. Indwara y’igicuri iterwa n’ihungabana ry’imikorere y’ubwonko. Ishobora guhererekanywa mu muryango by’umurage cyangwa igaterwa n’ihungabana ry’imitsi yo mu bwonko cyangwa kubura umwuka wo guhumeka wa oxygène mu gihe umuntu avuka. Abantu bamwe na bamwe barwaye igicuri basanzwe bifashisha inyamaswa. Nk’imwe iri mu cyumba umwana araramo, ishobora gutanga impuruza ku bagize umuryango mu gihe umwana afashwe n’igicuri igicuku kinishye. Icyuya cy’umurwayi w’igicuri Ubu bushakashatsi buherutse gutangazwa, bwasohotse mu kinyamakuru gitangaza ubushakashatsi mu bya siyansi bwagenzuwe n’abandi bahanga cya Scientific Reports. Abashakashatsi batoje imbwa eshanu z’ahitwa Medical Mutts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uburyo bwo gutahura impumuro y’icyuya cy’umurwayi w’igicuri. Nuko zihabwa ingero z’ibyuya by’abarwayi barindwi mu gihe bari barimo kuruhuka, gukora imyitozo ngororangingo cyangwa bafashwe n’igicuri ngo zihitemo. Aba bashakashatsi bavuga ko imbwa ebyiri muri izo zatahuye ahari icyuya cy’abarwayi b’igicuri mu nshuro zingana na bibiri bya gatatu, mu gihe izindi eshatu zo zatahuye icyo cyuya ijana ku ijana (100%). Dr Amélie Catala wo kuri Kaminuza ya Rennes, yabwiye BBC ko nubwo hagicyenewe gukorwa ubundi bushakashatsi, bishoboka ko impinduka mu mikorere y’ubwonko zitewe n’igicuri zishobora kuba ari zo zituma hasohoka imisemburo imwe yo mu bwonko itera iyo mpumuro. Ariko aba bashakashatsi bizeye ko ibi bagezeho bishobora kuzafasha abarwayi b’igicuri. Inyandiko ikubiyemo ubu bushakashatsi igira iti: "Bushobora gutuma habaho amavugurura akomeye mu gutahura igicuri cyangwa uburyo bwo kuburira ko kigiye gufata umuntu". Kandi ibyo bishobora guha umuntu akanya ko guhamagara asaba ubufasha cyangwa akajya ahantu hatekanye mbere yuko igicuri kimufata. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu