Ubusesenguzi: Burya ngo Martin Fayulu niwe watsinze amatora muri RDC aho kuba Felix Tshisekedi

Ku majwi asaga 60%, Martin Fayulu ngo ni we wagakwiye kuba yaratangajwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe Felix Tshisekedi watangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) we ngo nta n’amajwi ageze kuri 20% yagize. Ubu bukaba ari ubusesenguzi bwakozwe n’Ikinyamakuru ’Financial Times’ mu nkuru cyasohoye ku munsi wa Kabiri.

Iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza ngo cyashingiye isesengura ryacyo ku makuru cyabashije kugeraho y’imibare nyayo y’ibyavuye mu matora yaba imibare ya Komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yari ifite ububasha bwo kuyategura, gukurikirana imigendekere yayo, kuyabarura no gutangaza ibyavuyemo hamwe n’imibare y’Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Congo yari ifite indorerezi zirenga ibihumbi 40 zari zakwirakwijwe mu bice bitandukanye ahatorewe.

PNG - 866.3 kb
Felix Tshisekedi ni we watangajwe na CENI nk’uwatsinze amatora


Financial Times ivuga ko imibare nyayo ya CENI (ihabanye n’ibyatangajwe) igaragaza ko Martin Fayulu ari we waje ku isonga n’amajwi 59,4% mu gihe Felix Tshisekedi akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 19% gusa. Ku rundi ruhande Kiliziya Gatolika yo imibare yayo igaragaza ko Martin Fayulu yagize 62,8%.

Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Congo yavuze ko mu mibare bafite Felix Tshisekedi atari we watsinze amatora ya Perezida, ariko ntiyatangaza uwatsinze cyane ko itabifitiye uburenganzira.
Kuri ibi byose bivugwa, Komisiyo yigenga y’amatora, CENI yo ihakana guhindura amajwi y’ibyavuye mu matora.

Barnabé Kikaya Bin Karubi, umujyanama wa Perezida Joseph Kabila avuga ko batishimiye ibikomeje gutangazwa nyuma y’amatora ngo ko biri mu bubasha bw’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwonyine kuba rwanyomoza ibyavuye mu matora, anahakana uburiganya bwose bwaba bwarabayeho.

Ni mu gihe Martin Fayulu we yamaze kugeza ikirego cye muri uru rukiko nyuma yo kutemera ibyatangajwe na CENI.

PNG - 723.5 kb
Aha abakozi ba CENI basuzumaga impapuro zatoreweho i Kinshasa


Ku rundi ruhande muri iki gihugu ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga hakomeje kuzamuka ijwi ryamagana amasezerano y’ibanga yaba yarabayeho hagati ya Perezida Joseph Kabila usanzwe uyobora RDC kuva mu myaka 18 ishize na Felix Tshisekedi bivugwa ko agamije gushyira uyu ku butegetsi maze Perezida ucyuye igihe agakomeza gukora icyo ashaka mu gicucu cye.

Tubibutse kandi ko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse, mu gihe kandi hari n’amakuru avuga ko Perezida Kabila yaba agiye kotswa igitutu hakemezwa Martin Fayulu nk’uwatsinze. cyangwa amatora agasubirwamo.

PNG - 809.4 kb
Martin Fayulu bivugwa ko ariwe watsinze amatora nyamara CENI igatangaza Félix Tshisekedi nk’uwatsinze

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gakuru Kuya 19-01-2019

Ibihugu bya afurika byakagombye gushyira inyungu zabaturage imbere bagatangaza ukuri ku matora,abaperezida bakamenya ko kwikorera ibyo bashaka byahinduste.

Edgard ndikuriyo Kuya 18-01-2019

Pour tous les congolais,que Martin fayulu règne et préside le le congo

Edgard ndikuriyo Kuya 18-01-2019

Pour tous les congolais,que Martin fayulu règne et préside le le congo