Ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko Kabuga yoherezwa mu Buholandi bwanzwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga, IRMCT, William H. Sekule, yanze ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Kabuga Félicien yakoherezwa mu Buholandi, aho koherezwa i Arusha nk’uko impapuro zashyizweho zisaba ko afatwa zibigaragaza.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside birindwi akurikiranweho, birimo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko busaba ko umwanzuro uteganya ko Kabuga azohereza i Arusha wahindurwa, hakemezwa ko aba yoherejwe mu Buholandi, bijyanye n’imbogamizi zihari mu bijyanye n’ingendo zo kuva mu Bufaransa kugera muri Tanzania kubera icyorezo cya Coronavirus, nubwo urukiko rwo mu Bufaransa rutaremeza niba azanoherezwa.

Umucamanza yavuze ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha budafite ishingiro, kuko butanabashije kugaragaza neza ko kugeza igihe ibijyanye n’inkiko mu Bufaransa bizarangirira, impungenge zijyanye n’icyorezo zizaba zigihari.

Mu gihe zazaba zigihari, ngo byazasuzumwa bundi bushya.

Ku wa 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga w’imyaka 84 yatawe muri yombi mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo