Uburyo bushya bwo kuburana mu Rwanda nta bacamanza muhagararanye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mata 2020, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kuburanisha imanza aho abashinjacyaha, aberegwa n’abacamanza bataba bari mu cyumba kimwe, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Ku cyicaro cya Polisi abaregwa bafunze, kuri uyu munsi bahurijwe Ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera bicaye bategeranye bambaye amapingu hafi y’insakazamushusho nini imbere yabo.

Mu Rwanda ubu ibikorwa byose byarahagaritswe usibye serivise zimwe na zimwe zirimo iz’ubuzima ndetse n’abakora ibijyanye n’isuku n’ibiribwa.

Ubu imanza na zo zari zarahagaritswe.

Ku nsakazamashusho nini yari muri iki cyumba, imanza zaburanishijwe nabwo buri ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura n’abacamanza na bo bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Uwagerwagaho mu baregwa yakurwamo amapingu akigira imbere y’iyi nsakazamashusho akarebana n’abacamanza n’ubushinjacyaha.

Abo bose baraburanye kuri uyu munsi baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

BBC yo ivuga ko byagaragaraga ko abaregwa bagowe no kumenyera kwisobanura imbere y’insakazamashusho, byasaga nk’aho batabibona nk’urubanza rusanzwe dore ko nta n’abunganira abaregwa bagaragaye.

Abacamanza bafataga umwanya munini babaza uregwa kugira ngo asubize yumva ko ari gusubiza urukiko.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi yavuze ko iri ari igerageza rya mbere rishobora no gukomereza mu gihugu hose.

Akomeza avuga ko ibi bigamije kugabanya ubwinshi bw’imanza buri kwirundanya mu nkiko muri ibi bihe bidasanzwe, no kwihutisha ubutabera.

Bwana Mutabazi yatanze urugero ko, nko mu Karere ka Kicukiro honyine ubu i imanza zigera ku 150 z’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo zitegereje kuburanishwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu cyumweru gishize bwatangaje ko buri kurekura by’agateganyo bamwe mu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi baregwa ibyaha byoroheje, ibi byose ni mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.


Bamwe mu baje kuburanishwa bategereje kujya imbere y’abacamanza n’ubushinjacyaha kuri Video


Muri ubu buryo bushya bwo kuburana nta bacamanza muhagararanye, ababurana, abashinjacyaha n’abacamanza ntibakigaragara mu cyumba kimwe, uyu ni umwe mu baregwa wari imbere y’insakazamashusho arebana n’abashinjacyaha n’abacamanza

#Kwibuka26: Inzira y’umusaraba Uwamahoro Claudine yanyuzemo, bamusabye kwicukurira ngo yitabe apfe areba, ubuhamya bwe urabwumva muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo