Uburundi burasaba impozamarira y’amafaranga bateguje Inama ya COMESA

Leta y’u Burundi irishyuza amafaranga umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA) ngo yakoresheje itegura inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango ariko ikaza kwimurirwa mu kindi gihugu.

Iyi nama yaje kujyanwa i Lusaka muri Zambia ariko U Burundi bukavuga ko byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko ndetse akaba ariho bushingira bwishyuza amafaranga yose ngo bwari bwakoresheje mu myiteguro ndetse bugasaba n’impozamarira ya 50% y’inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi isanzwe ishyira muri iyi nama.

Umuvugizi wungirije wa perezida Nkurunziza w’Uburundi, Alain Diomede Nzeyimana yumvikanye ashinja ubunyamabanga bukuru bwa COMESA ko agasuzuguro ko kwimura iyi nama batabimenyesheje. Aya mafaranga abarundi bakoresheje bategura iyi nama ntabwo bigeze bayatangaza.

Kugeza ubu ntacyo COMESA iravuga ngo bimenyekane ko Uburundi buzishyurwa cyangwa se niba amagambo y’uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza ateshwa agaciro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo