Uburinganire mu Nteko z’ibihugu by’Afurika bihagaze bite?

Mu gihe isi iri guharanira kugera ku buringanire, abagore bari kugenda bagera mu myanya y’ubutegetsi, mu bagore bari mu Nteko zishinga amategeko u Rwanda ruri imbere ku isi ku gipimo cya 61.3%.

Gusa mu Rwanda hari inzego zimwe z’ubutegetsi abagore bakiri bacye ugereranyije n’abagabo, nubwo itegeko ribagenera imyanya ingana na 30%.

Imibare y’abagore yagiye izamuka mu bagize Guverinoma (51% ubu), gusa mu bakuriye Intara enye (4) n’Umujyi wa Kigali ubu umwe kuri batanu ni umugore. Iyi mibare iracyari hasi mu bakuriye ibigo bya leta no mu nzego z’ubutegetsi bw’ibanze.

Abakuriye uturere 73.3% ni abagabo 26.7% ni abagore, naho ababungirije bashinzwe ubukungu 83.3% ni abagabo 16.7% ni abagore, nk’uko bivugwa na raporo ku buringanire ya 2019 y’ikigo cya leta ’Gender Monitoring Office’.

Ku isi, ibihugu bitatu gusa ni byo bifite hejuru ya 50% by’abagore mu Nteko zishinga amategeko; Rwanda 61.3%, Cuba 53.2%, na Bolivia 53.1%.

Iruhande rw’u Rwanda hari Africa y’Epfo ifite abagore 47% mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Africa ibihugu byinshi biri mu myanya y’inyuma ugereranyije n’indi migabane.

Ibi ahanini biterwa n’imico, imibereho n’amateka byakomeje kwigizayo abagore mu butegetsi n’ibijyanye nabwo.

Mu minsi ishize, David Maraga umucamanza mukuru wa Kenya, yasabye Perezida w’igihugu gusesa Inteko Ishinga Amategeko kuko yananiwe kubahiriza ingingo y’uburinganire iri mu Itegeko Nshinga.

Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko abagize Inteko batagomba kurenga 2/3 b’igitsina kimwe, ingingo bananiwe kubahiriza. Abagore bari muri iyo Nteko bashinja abagabo kunaniza ko yubahirizwa.

Mu buryo bubabaje, ubwo busumbane mu myanya y’ubutegetsi muri Africa bishobora gukomeza kunaniza umuhate wo kugera ku buringanire.

Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye bwemeza ko iyo abagore bari mu myanya y’ubutegetsi bafasha cyane kuvugurura ibigendanye n’uburinganire n’amategeko.


Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda iteranye mu kwezi kwa Gatanu 2020

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Manzi Kuya 2-10-2020

Abagore benshi bamaze iki? Bavugira nde? Ni ukwicara bakarya ifaranga gusa