Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO

Umurerwa Olive wari umaze imyaka isaga irindwi ategereje undi musore wamwomora igikomere yari afite ku mutima cyo kubura uwari umukunzi we bakiri mu kwa buki, yakoze ubundi bukwe bwabaye agahebuzo n’umukunzi we mushya.

Umurerwa Olive yashyingiranywe n’uwari umukunzi we w’umusirikari ku wa 12 Werurwe 2011y, bamaranye ibyumweru bibiri gusa bakiri mu kwezi kwa buki, byabaye ngombwa ko umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.

Nyuma y’aya mateka y’ibyabaye kuri Umurerwa Olive, yahise afata umwanzuro ukomeye wo guhigira Imana ko atazigera ayijya kure maze nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse mu byo yamusezeranyije harimo no kongera gukora ubukwe aribwo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Ngo yabwiye Imana ati: “Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugira ngo izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe. ”

Kimwe n’undi wese, ibi byabaye kuri Olive Umurerwa byamushenguye umutima cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 kandi yari yarakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi. Mu buhamya yagiye atanga mu myaka ishize, hari aho yagize ati: “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Muri aka gahinda kose, Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi izamushumbusha bagakora ubukwe, ibyo Imana ikaba yarabihiguye imuhuza na Biziyaremye J. M Vianney basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kumusaba no kumukwa.

Ibirori byo Gusaba no Gukwa Umurerwa Olive:


Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Rwampara muri Gikondo. Ubukwe bwabo bwaranzwe n’udushya twinshi.


Muri ubu bukwe nabwo, uyu mugeni yasubiyemo amagambo akomeye y’ibihe yanzuyemo, biramurenga afatwa n’ikiniga ararira ariko n’abandi batashye ubukwe b’imitima yoroshye basutse amarira biratinda.
Umurerwa Olive ukoze ubundi bukwe afite imyaka 31 y’amavuko, ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Karere ka Ruhango, Mu Ntara y’Amajyepfo. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Nshingira amabuye’, ’Ndagukunda Yesu’, ’Yesu nzagukorera’ n’izindi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mbonigaba anserme Kuya 8-03-2019

tubishimiyimana ko imana idusubije ni anserme