Ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi muri UR bwaranzwe

Mu ibaruwa yashyizweho umukono ku wa 28 Ukwakira 2020, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yandikiwe Me Komezusenge Deogratias Karasira Aimable yiyambaje ngo amufashe mu kibazo cye, yasubijwe ko ngo kwirukanwa kwe muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo gufite ishingiro.

Mu izina rya Karasira Aimable, Me Komezusenge Deogratias ku wa 28 Kanama 2020 nibwo yari yandikiye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ajuririra iyirukanwa rye ku kazi ke ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) aho yigishaga ibijyanye n’ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science).

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020, UMUBAVU ukaba wabonye ibaruwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yandikiye Me Komezusenge Deogratias imumenyesha ko impamvu zagendeweho ngo Kaminuza y’u Rwanda yirukane Karasira ku kazi ke ko kuyigishamo ngo zifite ishingiro, bityo ikaba yashimangiye iki cyemezo.

Iyi baruwa ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yandikiye Me Komezusenge Deogratias Karasira Aimable yiyambaje ngo amufashe mu kibazo cye igira iti "Tubabajwe no kukumenyesha ko igihano yahawe (Karasira) na Kaminuza y’u Rwanda kidahindutse kuko kijyanye n’amakosa akomeye y’imyitwarire yagize kandi akaba yaragihawe hakurikijwe amategeko".

Ku wa 14 Kanama 2020 nibwo mu ibaruwa yashyizweho umukono n’uwari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Philip Cotton, Karasira Aimable, yandikiwe abwirwa ko yirukanwe ku kazi ke k’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri iyi baruwa byavuzwe ko kumwirukana byashingiye ku byasabwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza yasabye ko ngo yirukanwa ku kazi ke.

Byavuzwe kandi ko ngo hashingiwe ku ibaruwa No 450/2020 yo ku wa 27 Nyakanga 2020 yamusabaga ibisobanuro ku myitwarire itari myiza, ngo ibisobanuro yatanze mu ibaruwa yo ku wa 29 Nyakanga 2020 bikaba bitarabanyuze.

Ngo hashingiwe kandi ku ibaruwa No 1299 yo ku wa 12 Kanama 2020 ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza y’u Rwanda yasabye ko yirukanwa muri Kaminuza nk’igihano gikuru kubera amakosa atandukanye.

Mu makosa Karasira yashinjwe muri iyi baruwa, harimo ngo kugaragaza imyitwarire kimwe n’ibitekerezo bye binyuze mu matangazo ngo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru by’umwihariko ngo indangagaciro, imyitwarire n’amahame binyuranyije n’ibikwiriye umurezi.

Muri iyi baruwa kandi Karasira yashinjwe ngo gukwirakwiza amakuru agamije gushishikariza abantu kwanga Kaminuza no kuyubahuka kimwe n’izindi nzego, Kaminuza y’u rwanda ikavuga ko ngo ibi binyuranyije n’Iteka rya Perezida No 45/01 ryo ku wa 30 Kamena 2015 rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi ba Leta kubaha buri gihe inzego za Leta, Politiki na gahunda za Guverinoma.

Karasira yashinjwe andi makosa ngo yo kutubaha umwuga we ndetse ngo no gukorana agasuzuguro ibikorwa ahabwa, aha Kaminuza ikavuga ko yatinze gushyira kuri Interineti amasomo yari kwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gusa ibi byose Karasira yashinjwe kugeza ubwo yirukanwe ku kazi ke, mu biganiro bitandukanye yagiranye n’UMUBAVU yavuze ko byagiye bikorwa azizwa ibitekerezo bye atanga kandi nyamara abyemerewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ’u Rwanda.

Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya Gatatu yagikomereje muri Suède.

Karasira Aimable, yari umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) ari na byo yari amaze imyaka igera kuri 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, UR-CST (iyahoze ari KIST) kuva mu 2008.

Ubuhanga bwe yabusobanuye aho yabwiye UMUBAVU mu biganiro bagiranye ko ngo ubusanzwe akazi ke agakora neza ndetse no mu manota y’imihigo nta na rimwe ngo arajya munsi ya 80%.

Yamenyekanye kandi mu bihe byashize mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, umuyoboro avuga ko kuva yawutangiza aribwo yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi ke kugeza ubwo yirukanwe muri Kanama uyu mwaka.


Ibaruwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yandikiye Me Komezusenge Deogratias Karasira Aimable yari yiyambaje ngo amufashe mu kibazo cye imumenyesha ko igihano yahawe kitahindutse

Umva muri iyi Video ibyo Karasira yabwiye UMUBAVU ubwo yandikirwaga ibaruwa iganisha ku kumwirukana ku kazi ke ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo