Ubujurire bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi bwanzwe akomeza gufungwa

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ubujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bwanzwe urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo nyuma yo gusanga ngo ingwate yari yagaragaje ngo arekurwe hari ahandi yazitanze.

Dr Pierre Damien yaherukaga gusaba ko yafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ku byaha birimo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu akurikiranyweho.

Bwa Mbere Dr Pierre Damien Habumuremyi yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 16 Nyakanga 2020, icyo gihe abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yari yaburanye asaba kurekurwa hanyuma agakoresha ayo mahirwe mu gushaka ubwishyu bw’abo abereyemo amadeni.

Ku wa 21 Nyakanga 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye maze rutegeka ko afungwa by’agateganyo kuko ngo aramutse arekuwe akaburana ari hanze, ashobora kubangamira iperereza rigikomeje, kandi ko ngo nk’umuntu umenyereye inzego z’ubuyobozi, byamworohera gusibanganya ibimenyetso.

Iki cyemezo yahise akijuririra ndetse ku wa 2 Ukwakira 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwe.

Mu kwiregura, we n’abunganizi be bavuze ko akwiye kurekurwa kuko ngo nta perereza rigikorwa ku byo akekwaho kuko ibimenyetso byose bikenewe bifitwe n’ubushinjacyaha.

Bavuze kandi ko ngo umucamanza yirengagije impamvu zatanzwe z’uburwayi bwa Dr Habumuremyi burimo ubw’umutima, ubuhumekero, indwara zo mu muhogo, iz’inyama zo mu nda n’ijisho yabazwe kimwe n’irindi rikenewe kubagwa.

Ikindi ni uko ngo ubwo hafatwaga umwanzuro wo gukomeza kumufunga, ngo hari hirengagijwe ko yatanze ingwate y’inyubako iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu Dr Habumuremyi atanga ngo zidafite ishingiro kuko ngo ari na zo yatanze mu iburanisha ku nshuro ya Mbere zigateshwa agaciro.

Bwavuze ko ku bijyanye n’uko arwaye, muri gereza aho afungiye abarwayi bahabwa ubuvuzi ku buryo nta mpungenge ku buzima bwe. Ibi byiyongeraho ko mu gihe Dr Habumuremyi yarekurwa, ashobora gutoroka.

Aha umwunganizi we yavuze ko uwo yunganira aramutse arekuwe atatoroka kuko ngo pasiporo ye yafatiriwe.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi akomeza gufungwa nyuma yo gusanga ngo ingwate yemeye ko zifatirwa zaratanzwe ahandi.

Ku busabe bw’uregwa bwo kurekurwa akajya kuvuzwa, Umucamanza yavuze ko hariho uburyo bwo kuvuza imfungwa n’abagororwa.

Dr Habumuremyi watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze, zirimo izari mu mazina ya Kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi ariko bivugwa ko zitazigamiye.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko ngo nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase.

Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa Kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nibwo yagize Dr Pierre Damien Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo