Ubujurire bw’abo kwa Rwigara kuri cyamura y’uruganda rw’itabi bwateshejwe agaciro

Kuri uyu wa Mbere Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategesheje agaciro ubujurire bw’umuryango wa Rwigara kuri cyamunara y’uruganda rw’itabi, Premier Tobbacco Company (PTC) ariko ntirwahita rugaragara icyo rwashingiyeho rufata iki cyemezo.

Mu isomwa ry’urubanza humvikanye ukwimyoza ku ruhande rw’abo mu muryango wa Assinapol Rwigara.

Umucamanza ntiyatangaje ingingo yashingiyeho afata icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire bw’abo kwa Rwigara gusa yavuze ko zitangazwa mu nyandiko izajya ahagaragara kuri uyu wa 2 Mata 2019.

RRA n’umuhesha w’inkiko barezwe n’uyu muryango ntabwo bagaragaye mu isomwa ry’uyu mwanzuro.

Umuryango wa Rwigara watanze ubujurire uvuga ko cyamunara y’uruganda Premier Tobbacco Company (PTC) itakurikije amategeko.

Anne Rwigara wari uhagarariye uruganda PTC yabwiye itangazamakuru ko atishimiye iki cyemezo ndetse ku bwe cyererekana ko u Rwanda rugifite urugendo mu bijyanye n’ubutabera ariko ngo yizeye ko buzagerwaho.

Imitungo y’ umuryango wa Rwigara Assinapol yatejwe cyamunara n’Ikigo cy’Imisoro n’ Amahoro (RRA) kugira ngo hishyurwe umwenda wa Miliyari zirenga 6 z’imisoro iyi Kampani yari ibereyemo Leta y’u Rwanda.

Imashini zo mu ruganda PTC zagurishijwe Miliyari 1.7 muri cyamunara yabaye muri Kanama uyu mwaka ndetse n’itabi ryagurishijwe Miliyoni 500 Frw muri Werurwe 2018.

PNG - 429.6 kb
Aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukorera

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo