Ubujurire bw’abanyamakuru ba Iwacu bwateshejwe agaciro, harakurikiraho iki?

Urukiko rw’ubujurire rwa Ntahangwa rw’i Bujumbura rwatesheje agaciro ubujurire bw’abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Iwacu bafunze kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, rugumishaho igihano bari bahawe n’urukiko rwa Bubanza.

Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana na Christine Kamikazi bari bakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu bahamijwe "ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu".

Icyaha baregwa ko bakoze ubwo habaga igitero cy’inyeshyamba i Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi.

Mu iburanisha riheruka, kimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwavuze buheraho ni ubutumwa umwe mu baregwa yandikiranye kuri WhatsApp n’umunyamakuru mugenzi wabo wahungiye mu mahanga ubwo bariho bajya gutara iyo nkuru, bavugana kuri icyo gitero.

Antoine Kaburahe washinze ikinyamakuru Iwacu aba banyamakuru bakorera, ubu uba mu mahanga, yabwiye BBC ko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire kibateye umubabaro.

Ati "Twari dufite icyizere ko bazarekurwa kuko ibyo baregwa bidafite ishingiro, bari bagiye ku kazi kabo i Bubanza kuko hari habaye igitero.

"Tubona nta kosa bakoze kuko bafunzwe bataranatangira gukora, iyo bavuga basi ko babarega ibyo bakoze bavuye kuri ’terrain’".

Bwana Kaburahe avuga ko ari ’umubabaro mwinshi kubona abanyamakuru bafunzwe amezi arindwi nta byaha bifatika baregwa’.

Avuga ko bazakora ibiteganywa n’amategeko y’u Burundi byose, ko ubu bagiye kuregera Urukiko rw’Ikirenga.

Ati "Abenshi baratubwira ngo ni uguta umwanya ntacyo bizatangaza, ariko tuzakora inzira zose ziteganywa n’amategeko dusaba ubutabera".


Uhereye ibumoso: Egide, Agnès, Térence na Christine ubwo bari bagiye kuburanishwa mu ntangiriro z’uku kwezi

Ingabire Victoire ati "Ntabwo Rwandair ihombye kubera Covid-19, yahombye na mbere yayo", n’ibindi bitekerezo bye bitandukanye ku ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo