Ubu wasezerana n’umukunzi wawe mu itorero, insengero zahawe icyizere

Abanyamadini n’amatorero kimwe n’abasore n’inkumi bifuza gusezerana n’abakunzi babo imbere y’itorero, ni bamwe mu bari bategereje Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Kamena 2020, aho bibazaga imyanzuro bafatirwa gusa iyi Nama yakomoreye gusezerana mu nsengero ariko ntibirenze abantu 30 mu gihe insengero na zo zahawe icyizere ko nyuma y’iminsi 15 zishobora kuzakomorerwa nyuma y’amezi atatu zidasengerwamo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Gusa nubwo insengero zizakomeza gufunga, abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda Covid-19, mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’ubuzima”.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekana zimwe mu ngamba ryiteguye kubahiriza hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu gihe leta yaba ibakomoreye bagakomeza ibikorwa byo gusenga.

Mu ngamba RIC yandikiye RGB yerekana harimo nko gusukura inyubako zisengerwamo nka Kiliziya, urusengero cyangwa umusigiti mbere na nyuma yo guteraniramo, hakoreshejwe isabune n’amazi meza.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, kandagira ukarabe cyangwa hand sanitizer, kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo, kwicaza mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Hari kandi gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo no kumenyesha imiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVD-19 agomba gukurikizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Hari kandi ko iteraniro rimwe ritagomba kurenza amasaha abiri, ahasengerwa hakaba ari ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa. Harimo no guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Uretse iyi myanzuro kandi, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida Kagame yemeje ko n’amahoteri na yo ubu yakwakira inama n’abamukerarugendo baturutse hanze no kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ibi bikazakurikiza amabwiriza azashyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Iyi nama yemeje kandi ibikorwa bikomeza gufungwa birimo imipaka, Gym, ibikorwa by’imikino y’amahirwe, insengero, utubari, , n’ibindi nkuko bigaragara ku Byemezo nyirizina by’Iyi nama.


Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, yari iyobowe na Perezida Kagame

Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa na RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 aritaba RIB, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo