Ubu umunyarwanda ashobora kumara iminsi 30 muri Qatar nta VISA

Ubu umunyarwanda ashobora kumara iminsi 30 muri Qatar nta VISA asabwe nyuma yuko Leta ya Qatar yongeye u Rwanda ku mu bihugu abaturage babyo bari basanzwe bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamara igihe kingana n’ukwezi (iminsi 30) badafite VISA.

Gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.

Ikigo cya VisitQatar cyongeye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 46 abaturage babyo bashobora kwinjira muri Qatar badafite Visa, bakaba bayisaba mu gihe cy’iminsi 30, igihe gishobora kongerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibi byerekena imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Avuga kandi ko ibi bizafasha imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, kandi ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu bitatu byo muri Afurika birimo Seychelles, South Africa n’u Rwanda, ni byo biri ku rutonde rw’ibihugu biri muri iyi gahunda ya Qatar yo korohereza ababivuyemo kubona VISA.

Ibisabwa ku banyarwanda muri iki cyemezo ni uko baba bafite ’Passport’ ifite nibura agaciro mu mezi atandatu, kuba bafite ’Ticket’ y’indege izabasubiza iwabo, no kuba berekana aho bazaba bari muri Qatar.

Mu muhate wo guteza imbere ishoramari, kuva mu kwezi kwa Mbere 2018, u Rwanda rwafunguriye abatuye ibihugu by’isi kuza mu Rwanda bagasaba VISA bahageze.

Ibihugu binyuranye bya Afurika bihuriye n’u Rwanda mu miryango itandukanye cyangwa bifitanye nayo amasezerano ababituye bashobora kumara iminsi 90 mu Rwanda badasabwe VISA.


Iyi foto igaragaza Umujyi wa Doha muri Qatar





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo