USA: Umupolisi w’umwirabura yangiwe guhambwa mu irimbi ryagenewe abazungu

Muri Amerika mu gace ka Louisiana abashinzwe irimbi ryagenewe guhambwamo abazungu guza barasaba imbabazi nyuma yo kwanga ko hashyingurwamo umupolisi w’murirabura kazi bavuga ko hari itegeko rimaze igihe kinini rivugako hagenewe gushyingurwa abazungu gusa.

Umugabo wa nyakwigendera byaramubabaje cyane ngo ntiyiyumvisha ukuntu umuntu yimwa uburenganzira bwo gushyingurwa ngo ni uko ari umwirabura.

Byahise biba ngombwa ko abayobora iryo rimbi ryitwa “Oaklin Springs” bahura agahindura iryo tegeko ryemeraga ko hazajya hashyingurwamo abazungu gusa.

Uwo mudamu yapfuye afite imyaka 55 akaba yari yungirije umukuru wa polisi mu gace kitwa Oberlin. akaba yarishwe na kanseri ku cyumweru cyashize.

Mugihe umugabo we n’abana bari bagiye gusaba ikibanza cyo kumushyinguramo mu irimbi rya Oaklin Springs, umukozi bahasanze yababwiye ko ntamwirabura wemerewe kuhashyingurwa ko ari irimbi ryagenewe abazungu gusa.

Uwo muryango ntiwa byakiriye neza. Umugabo wa nyakwigendera abinyijuje kurukuta rwe rwa facebook yavuzeko yasanze uwo ushinzwe kuhacunga afite urupapuro rwemeza koko ko ari irimbi ryagenewe abazungu ibintu bibabaje bitewe ni igihe isi igezemo.

JPEG - 43.7 kb
Urupapuro rugaragaza ko hagenewe gushyingurwa abazungu gusa.

Igitangaje umukuru wiri tongo yabwiye ibitangazamakuru ko batari baziko iri rimbi ryagenewe abazungu gusa ibintu nawe yavuze ngo ni ubucucu kuba habaho irondaruhu kubantu bapfuye . Ngo ntamukozi waruzi ko ariko biteye biba byarahinduwe kera. Yahise aboneraho gusaba abandi bayoboye amarimbi mubice bitandukanye kugenzura bakareba neza niba ntaronda ruhu ririmo.

UMWISHYURIRA IBIHUMBI 10$ AZIKO WIBA LETA NTIWAMUBUZA KUZAYIBA |U RDA RUKENEYE ABARUBWIRA IBITAGENDA

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo