USA: Umukecuru rukukuri yishe umuhungu we amurashe amuziza kumujyana mu kigo kita ku bageze mu za bukuru

Umukecuru w’imyaka 92 y’amavuko witwa Anna Mae Blessing wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa kwica umuhungu we amurashe amasasu abiri, ngo kuko uyu mugabo yari yafashe icyemezo cyo kujyana uyu mubyeyi we mu bigo bicumbikirwamo abageze mu za bukuru muri Leta Arizona.

Anna yananiwe kwihanganira kujya kuba mu nzu zicumbikira abakuze ahitamo kwica umuhungu we wifuzaga kumujyanayo kugira ngo aburizemo uyu mugambi.

Ikinyamakuru The Standard kivuga ko nyuma yo kwica umuhungu we, Anna Mae Blessing yahise atunga imbunda umugore wa nyakwigendera ariko ngo akaza kwirwanaho agakubita imbunda ikagwa ku ruhande agahita atabaza polisi.

Anna Mae Blessingyari ngo yari yarabwiye umuhungu ko adashaka kujya muri iki kigo avuga ko ari ukumutwarira ubuzima.

Nyuma yo gufatwa na Polisi yagize ati "Wantwariye ubuzima, nanjye ntwaye ubwawe"

Anna Mae Blessing yabwiye Polisi ko yashaka kwiyahura kuko ibyo yakoze adakwiye imbabazi nyuma yo kwihekura.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo