USA: Umuhanzikazi Lady Gaga amerewe nabi mu bitaro

Umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu amerewe nabi aho ari mu bitaro akaba ngo arwaye indwara ituma umuntu yumva aribwa mu mubiri wose izwi nka "fibromyalgia”.


Uyu muririmvyi w’indirimbo nka "Bad Romance" akaba yahise ahagarika igitaramo cy’indirimbo zo mu njyana Rock yari kuzagirira i Rio mu gihugu cya Brésil.
Yoherereje abakunzi be ubutumwa kuri Instagram agira ati: "Nzabakorera ibishoboka byose ariko ubu ndasabwa kwitwararika kubera umubiri wanjye muri kino gihe utameze neza”

Lady Gaga w’imyaka 31y’amavuko hashize igihe avuze ko yafashwe n’indwara yitwa "fibromyalgia" ituma umuntu yumva atamerewe neza umubiri wose.
Lady Gaga kandi yateganyaga kujya mu gihugu cy’u Bwongereza mu kwezi kwa cumi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo