USA: Umuforomo arashinjwa gutera inda umurwayi umaze imyaka 14 muri koma

Polisi yo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Phoenix, yataye muri yombi umuforomo ukekwaho gutera inda umugore umaze umyaka 14 muri koma, wabyaye umwana w’umuhungu mu mpera z’Ukuboza 2018.

Umuforomo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho.

CNN ivuga ko kugeza ku munsi uyu murwayi yabyariyeho, abaganga bo muri iri vuriro batari bazi ko atwite ngo kuko babimenye agiye ku bise, akaba yaribarutse umwana w’umuhungu, uri kwitabwaho n’abo mu muryango wa nyina.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe.

Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe, kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru ruhinja rwavutse.”

Sutherland yategetswe n’urukiko gutanga ibizamini bya DNA, ibisubizo bigaragaza neza ko ariwe Se w’umwana. Uyu muforomo ashinjwa ibyaba bibiri birimo icyo gufata ku ngufu n’icyo guhohotera umunyantege nke.

Polisi ikomeje iperereza ngo imenye niba hari undi murwayi Sutherland yaba yarasambanyije. John Michaels wunganira mu mategeko umuryango w’uwo mugore urwaye, yavuze ko bamenye inkuru y’itabwa muri yombi rya Sutherland, ariko ko ntacyo bafite cyo kubivugaho.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Sutherland yitabye urukiko, arekurwa by’agateganyo hatanzwe ingurane y’amadolari ibihumbi 500 y’Amerika.

Umwunganizi we mu mategeko, David Gregan, yagize ati “Nta kimenyetso kitaziguye cyemeza ko Sutherland yakoze ibyo aregwa. Kuri ubu ndabizi ko hari ibisubizo bya DNA. Ariko na we azahabwa uburenganzira bwo kwishakira impuguke mu gupima DNA.”

Ivuriro Hacienda ryavuze ko ryahungabanyijwe birenze urugero n’iyo nkuru, ariko ngo ryari ryaragenzuye bihagije umwirondoro wa Sutherland mbere yo kumuha akazi.

PNG - 672.3 kb
Umuforomo Nathan Sutherland akurikiranyweho gutera inda umurwayi umaze imyaka 14 muri koma

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo