USA: Leta zunzwe ubumwe za Amerika zavuze ku ibihano zashyiriyeho u Burundi.

Ibi bihano, byashyiriweho iki gihugu, kiubera umutekano muke, kwica abasivile no kwimakaza Politiki ihonyora abaturage bigomba gukomeza.

Perezida Donald Trump yasinye ku itangazo ryemeza ko ibihano byafatiwe u Burundi bikomeza kubera umutekano muke, kubangamira no kwica abasivile muri icyo gihugu no kubangamira umutekano wa Amerika nimibanire mpuzamahanga.

Mu 2016 nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye gufatira ibihano bamwe mu badipolomate, Abasirikare nabarwanya u Burundi, kubera kubangamira amahoro numudendezo byabaturage.

Itegeko rya Amerika riteganya ko hemezwa niba ibihano byashyiriweho igihugu runaka bikuweho cyangwa bikomeza mu minsi 90 mbere yuko umunsi byashyiriweho ugera. Kuri ubu hatangajwe ko nyuma ya 22 Ugushyingo 2019 ibihano byashyiriweho u Burundi bizakomeza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo