USA: Igitero ku Ngoro ya Capitol cyahitanye Umupolisi Umwe

Mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, I Washington, DC, abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo bakomeretse kuri uyu wa gatanu tariki 2 Mata 2021. Ibyo byabaye ubwo umuntu yatwaye imodoka ayikubita ku bidandi bya sima bigize bariyeri yo gukumira imodoka ziza kuri iyo nyubako. Umwe muri abo bapolisi yaje kwitaba Imana aguye mu bitaro.

Amakuru atangwa na Police irinda iyo ngoro ya Capitol avuga ko ukekwa yavuye muri iyo modoka afite intwaro, ariko arafatwa. Abashinzwe umutekano babwiye ibiro ntaramakauuru Associated Press by’Abanyamerika ko uwo ukekwa yari yakomeretse cyane, ku buryo na we yaje gupfa ari mu bitaro. Ibiro bya FBI hano I Washington byitabajwe biza gutera inkunga ku ngoro ya Capitol.

Iyi nyubako imaze iminsi ikikijwe n’inzitiro zifasha mu kwita ku mutekano wayo kuva ibitero by’abashyigikiye uwahoze ari Perezida Donald Trump bikozwe tariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere. Icyo gihe bageragezaho kubuza abadepite n‘abasenateri kubarura no kwemeza amajwi yatanzwe na koleji y’itora yemeje Joe Biden nka perezida w’Amerika.

Uruzintiro ry’inyuma rwakuweho muri iki cyumweru gusoza, n’ubwo hari urundi ruzitiro rw’imbere rukiriho turuma umuntu akakwinjira aho iyo ngioro yubatse uko yishakiye. Ubu hari abasirikari ba za reta batageze ku bihumbi 2,200 bafasha abapolisi kwita ku mutekano w’iyo ngoro kuva yagabwaho ibitero. Muri iki gihe abenshi mu badepite n’abasenateri bari mu karuhuko muri za reta zabo nk’uko bitangazwa na Sky News dukesha iyi nkuru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo