USA: Habonetse ubutumwa bw’Umurusiya bumaze imyaka 50 mu icupa

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Alaska yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka isaga 50 mu icupa ubwo yarimo atashya inkwi.

Tyler Ivanoff yabonye iyo baruwa yanditse mu Kirusiya maze akoresha Facebook mu gushaka uwayimusemurira.

Byaje kugaragara ko iyo baruwa yanditwe n’umusare wari mu bwato bw’u Burusiya bwitwaga Sulak ku wa 20 Kamena 1969.

Iyo nkuru yaje kugera mu bitangazamakuru byo mu Burusiya byashakishije uwanditse urwo rwandiko, Captain Anatoly Botsanenko.


Urubuga rwa Facebook rwafashije mu kumenya uwanditse iyo baruwa

Bwana Ivanoff yavuze ko yarimo ashakisha inkwi zo gucana kuri kilometero 32 uvuye ku murenge we wa Shishmaref igihe yabonaga icupa n’umupfundikizo waryo.

Yabwiye ikinyamakuru kitwa Nome Nugget ati "Nagombye gukoresha ingufu nyinshi mu kurifungura. Nakoresheje amenyo mu kubasha kurifungura"

Mu nyuma kuri Facebook yaje kubona umusemurira ibyari muri iyo baruwa byari bigisomeka:

"Mbasuhuzanyije urugwiro! Ndi uwo mu ngabo z’abarusiya zirwanira mu mazi mu nyanja y’iburasizuba mu bwato bwa VRXF Sulak. Ndagushuhuje wowe ubonye iri cupa kandi ngusabye kwitaba kuri aderesi ya Vladivostok -43 BRXF Sulak. Tukwifurije ubuzima buzira umuze no kubaho igihe kirekire n’urugendo rwiza mu nyanja. Tariki ya 20 Kamena 1969".

Igihe Cpt Botsanenko, ubu ufite imyaka 86 yabwirwaga iby’iyo baruwa ngo yahise akubita ararira.

Yabibwiye televiziyo mu Burusiya yitwa Rossiya 1 ati "Ntabwo iriya nyandiko isa nk’iyanjye. Nibyo, reba! Amato y’uburobyi yo mu burasirazuba (East industry fishing Fleet! E-I-F-F)

Byatangajwe ko Cpt Botsanenko yari ahagarariye imirimo yo gukora ubwato bwa Sulak muri 1966 kandi anabugendamo kugeza muri 1970.

Bwana Ivanoff yavuze kuri Facebook ko byabaye byiza kuri we kubona agafoto gatoya kavanamo inkuru.

Yongeyeho kandi ko ashobora na we kuzashyira ubutumwa mu icupa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo