USA: Basanze uburozi bw’umwuka muri Pentagon

Kuri uyu wa Gatatu FBI yatangije iperereza ryo kumenya abantu baba barazanye umwuka w’uburozi bita ricin uri mu dupfunyika tubiri twari muri Minisiteri y’ingabo za USA yitwa Pentagon. Ngo twari tugenewe Gen Mattis na Admiral John Richardson ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi.

Imwe yari igenewe Minisitiri w’ingabo za USA (Rtd)General James Mattis indi igenewe umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi Admiral John Richardson.

Ibinyamakuru byo muri USA bivuga ziriya envelope zabonetse hafi ya Minisiteri y’ingabo zibonywe n’itsinda ryo muri iriya Minisiteri rishinzwe kuyicungira umutekano ryitwa Pentagon Force Protection Agency.

Ubwo buriya burozi bwabonekaga ku wa Kabiri w’iki Cyumweru FBI yabujyanye kubupima isanga koko ari uburozi bukomeye bita ricin.

Ubu uburozi iyo bushoboye kwinjira mu muntu abuhumetse cyangwa mu bundi buryo bushobora kumwica mu masaha atarenze 48.

Umuntu apfa kubera ko aviramo imbere kandi ngo kugeza ubu nta muti uzwi waca intege buriya burozi.

FBI ivuga ko izakomeza gusuzuma ibice byose byabonetsemo buriya burozi kugira ngo herebwe niba ibifitanye isano nabwo byose byarahavuye.

Kugeza ubu kariya gace kashyizwe mu kato, ntu muntu wemerewe kuhagera.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo