USA: Amayobera ku mugabo bivugwa ko yazuwe nyuma y’iminsi 21 apfuye

Ku bemera Imana Isumbabyose bemera ko Yesu Kristu ariwe wenyine wabashije kuzuka mu bapfuye bose. ibi bigashimangirwa nuko we yazutse by’iteka kuko atazongera gupfa ukundi mu gihe abandi bose bagiye bazuka/bazurwa bagiye bongera bagapfa/bazongera bagapfa.

Hirya no hino ku isi hakomeje kugenda humvikana inkuru z’abantu bazutse/bazuwe mu buryo abantu bagenda bumva ari amayobera bishingiye ku kwibaza niba koko aba bantu baba bari barapfuye neza cyangwa barasinzirijwe no kuba muri Koma.

Ibi turabifatira ku nkuru y’umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru bivugwa ko yari umaze iminsi 21 yarapfuye nyuma akazurwa akagarurwa mu buzima n’umuganga wari umaze iyi minsi yose amukoreraho igerageza ryo kuzura uwapfuye.

James Willow, 47 yari yapfuye yiyahuye kuko yasimbutse ku kiraro kirekire ikamyo ikamukubita. Kwiyahura yabitewe no kunanirwa kwihanganira kubaho wenyine mu rugo kuko m’ Ukwakira umwaka ushize wa 2018 abana be bane bose n’ umugore bapfiriye mu mpanuka y’ imodoka nk’ uko yabitangaje mu rwandiko yasize ajya kwiyahura.

Willow nyuma yo kugongwa n’ iyi kamyo , bahise bamujyana mu bitaro ari muri koma, arara apfuye.

Dr. Otto Von Beurk wo mu bitaro by’ahitwa Charlotte niwe wafashe umwanzuro wo gukorera kuri Willow igerageza ryo kuzura uwapfuye akoresheje imiti yitwa Trinitroperhydrotriazine itaremezwa n’ ikigo kigenzura imiti FDA.

Yagize ati “Uyu muti nawugereranya nitroglycerin, ariko ukomeye inshuro 100 kuyirusha. Wakoreshejwe nk’ igiturika mu ntambara y’ isi ya kabiri n’ ubu uracyakoreshwa mu gisirikare arinako ukorerwaho amagerageza mu bijyanye n’ubuvuzi”.

Nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru World Daily News, Trinitroperhydrotriazine isanzwe ikoreshwa mu gusubiza ubuzima inyamaswa ariko yari itarakoreshwa mu kuzura umuntu. Uyu muti uterwa mu mutsi ujyana amaraso mu mutima.

Dr Beurk yabwiye umunyamakuru ati “FDA yavuze ko gukoresha uyu muti ku muntu muzima bibujijwe ariko ntabwo yigeze ivuga ko kuwukoresha ku muntu wapfuye bitemewe. Mu gihe Willow yari yabisinyiye umubiri we ntabwo wari ukiri umutungo we, ahubwo wari uwo gukorerwaho igeragezwa”.

Nubwo Willow agifite byinshi agomba gukorerwa kugira ngo ubwenge bwongere bukore neza , bigaragara ko yishimiye kuba yarahawe amahirwe ya kabiri yo kubaho.

Mu byishimo yabwiye umunyamakuru ati “Ndumva Imana yampaye amahirwe ya kabiri. Ndizera ko wenda nzongera ngatereta bundi bushya, ngahura n’ umuntu mushya nkongera kugira umuryango”.

Kugeza ubu James Willow ntazi aho azakura Miliyoni 1,8 y’Amadorali ya Amerika yo kwishyura fagitire z’imiti yatewe no kubagwa rugeretse gusa ngo yizera ko ‘nta cyakoma mu nkokora umuntu wifitemo umutima wo kugera ku kintu’.

PNG - 268.1 kb
Dr. Otto Von Beurk wazuye James Willow
PNG - 395 kb
James Willow wazuwe nyuma y’iminsi 21 akorerwaho igerageza ryo kuzura uwapfuye hakoresheje imiti yitwa Trinitroperhydrotriazine

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo