UR idindizwa n’inzobere zireba hafi

Inkuru irimo kuvugwa cyane mu burezi bw’ u Rwanda ni uko bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu mashami y’ I Kigali basubijwe kwiga mu mashami yo mu ntara, UR iravuga ko byatewe n’ uko inzobere zatekereje kuzana abo banyeshuri I Kigali barebye inyungu y’ ireme ry’ uburezi gusa.

Muri 2013 nibwo iyari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda n’ amashuri makuru ya Leta byahujwe bibyara Kaminuza y’ u Rwanda maze abanyeshuri bamwe mu bigaga Rukara, Huye na Nyagatare boherezwa kwiga mu mashami ya UR ari mu mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwaka wa 2018 , Minisiteri y’ Uburezi yafashe icyemezo cyo gusubiza bamwe muri abo banyeshuri mu ntara kuko imigi yunganira Kigali yari itangiye gusubira inyuma by’ umwihariko umujyi wa Huye.

Mu kiganiro Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo Dr Charles Muligande yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa 30 Kanama yavuze ko impamvu bamwe mu banyeshuri bigaga I Kigali bagiye koherezwa kwiga mu ntara kandi bari barakuweyo ari uko abatekereje kubakurayo barebye inyungu y’ ireme ry’ uburezi ntibibuke kureba ku iterambere ry’ imijyi yunganira Kigali.

Yagize ati “Igitekerezo cyo guhuriza hamwe Kaminuza, inzobere zaricaye zitekereza kuri aspect y’ ireme ry’ uburezi ariko ntizatekereza kuri aspect y’ iterambere ry’ imijyi yunganira Kigali. Duteze imbere ireme ry’ uburezi ariko tutiyibagije n’ icyo gitekerezo cyo guteza imbere imijyi yunganira Kigali”.

Nubwo bimeze gutya ariko uyu muyobozi ntabwo yemera ko kuba imijyi yunganira Kigali yarasubiye inyuma kuko yakuwemo abanyeshuri bakohereza I Kigali ari ugutsindwa kw’ igiterezo cyo guhuza kaminuza kuko ngo muri rusange abanyeshuri ba UR baragabanyutse.

Dr Charles Muligande avuga ko kuvana bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda mu ntara byari bigamije ko abiga bimwe bigira hamwe.

Bamwe mu banyeshuri n’ abarimu ba UR bavuga ko kuba bagiye gusubizwa mu ntara bibafiteho ingaruka gusa Dr Muligande we avuga impinduka zidafite n’ umwe zibangamiye ntacyo zaba zimaze.

Abanyeshuri biga itangazamakuru muri UR nabo mu bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa i Huye. Iki cyemezo bamwe muri bo bavuga ko kibabangamiye kuko hari abigaga bakora cyane ko ibinyamakuru byinshi bikorera mu mujyi wa Kigali.

Guhuriza hamwe kaminuza byari bigamije no gutuma igira agaciro karuseho ku rwego rw’ isi. Urutonde rwa Webometrics rwo mu 2017 rwakozwe hagendewe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe, rushyira UR ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.

Mu barimu UR ifite ubu, abagera kuri 23% nibo bafite impamyabumenyi z’ikirenga, abagera kuri 60% bafite iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu gihe abagera kuri 17% ni abafasha b’abarimu (Tutorial Assistant).

Mu myaka itanu abafasha b’abarimu bagabanutseho 12% bavuye kuri 29% bariho muri 2013/2014. Muri iki gihe abarimu bungirije (Assistant Lecturer) biyongereyeho 9%, bagera kuri 601 bingana na 45%.

Muri rusange UR ifite abakozi bakora mu bijyanye n’uburezi bagera ku 1329, barimo abarimu (Lecturers) 283, abafite Phd (Associate Professor) ni 41.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo