UN ngo yizeye ko ubutegetsi bwa Perezida Evariste buzatuma u Burundi butekana

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye ubutegetsi bw’u Burundi kunga ibice bitumvikana, anatangaza ko yizeye ko Perezida Evariste Ndayishimiye azatuma kiriya gihugu gitekana.

Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Africa cyagiye gisaba akanama k’Umuryango w’Abibumbye guhagarika inama za buri mezi 3 ku bibazo bya kiriya gihugu ngo kugira ngo bitume abashoramari babona bakizamo.

Gusa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko biriya bikorwa bya UN bigomba gukomeza.

Ati “Icyifuzo cy’Abarundi bashaka impinduka ni ingenzi kandi kirakomeye.”

Antonio Guterres yavuze ko zimwe mu nkingo zikenewe mu kubaka kiriya gihugu kigeze kurangwamo akaduruvayo, ari ubwiyunge, kuba buri wese yibona muri gahunda za Leta ndetse no gufungura urubuga rwa politiki.

Yagize ati “Ingino z’ibanze zishobora kugarura amahoro arambye ku Burundi harimo ubwiyinge, guha ijambo buri muturage no gufungura urubuga rwa Politiki kandi rukagumaho.”

Guterres yavuze ko ibi byifuzwa n’abarundi ku gihugu cyabo cy’ejo hazaza, bikeneye uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Evariste Ndayishimiye umaze kujya hanze y’igihugu cye inshuro ebyiri kuva yarahirira kuyobora kiriya gihugu, mu cyumweru gishize yagize uruzinduko rw’iminsi itanu muri Guinée Équatoriale akaba yarasuye ibikorwa binyuranye byiganjemo ibikorwa remezo nk’inganda.

Imvururu zikomeye mu Burundi zatangiye muri 2015, ubwo nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwitoza kuri manda ya Gatatu bikazamura umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwe n’abataravugaga rumwe na bwo.

Kuva muri 2015 kugeza muri 2017 ubwo muri kiriya gihugu harimo ibibazo byaturutse kuri iriya manda ya Gatatu ya Nkurunziza, byaguyemo abantu bagera mu 1 200 mu gihe abavuye mu byabo bagera mu bihumbi 400.


UN ivuga ko yizeye ko ubutegetsi bwa Perezida Evariste buzatuma u Burundi butekana

Menya uko iburanisha ry’urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ryagenze, urwa Paul Rusesabagina rwarasubitswe kuko Me Gatera Gashabana ugiye kumwunganira adahari, indaya zo mu Gatsata zirashaka amakarita y’akazi n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo