UMUGORE MU MURYANGO N’INSHINGANO ZE

Umuryango ni nk’igiti. Igiti kigizwe n’imizi itagaragara, igihimba amashami ndetse n’ibibabi. Imizi ni yo igaburira igiti noneho igiti kigakunda kikera imbuto.

Umugore mu muryango ameze nk’igihimba, amashami n’ibibabi. Umugore akenshi ni we ukunze kugaragara mu rugo, ni we umenya ibintu byinshi byo mu rugo, abwirwa byinshi akumva byinshi byerekeranye n’urugo rwe.

Nk’uko imizi y’igiti ariyo ikigaburira ni nako umugabo ari we mizi y’urugo. Akenshi usanga umugabo atirirwa mu rugo yasohotse yagiye ku kazi kaba aka leta, gucuruza, n’ibindi. Iyo rero urugo ruhahirwa neza usanga umugore atoshye ameze neza. Abantu bakavuga bati “umugore wa kanaka ni igitego.

Mu shingano z’umugore harimo:

- Kurera abana no kubaha uburere bukwiye
- Kwakira kandi akabyaza umusaruro umutungo w’umugabo
- Kumenya kubaha umugabo
- Kumenya ko ari urufatiro rw’urugo
- Kugira umugabo inama mu byemezo afata by’umuryango
- Kudahimana n’umugabo. Umugore agomba gucisha make akirinda guhimana n’umugabo kuko bisenya. Hari abagore usanga bavuga bati “ubwo anywa nanjye ni ukunywa, ubwo asambana nanjye ni ugusambana.”
Byakabaye byiza utiganye ingeso mbi z’umugabo ahubwo mu bugwaneza bwawe ukagerageza kumukosora.

- Gutera urugo kugendwa ( bitari agakungu)
Umugore mwiza ni nk’igicucu cy’igiti. Abagenzi baramusanga bakugama izuba, akabazimanira agatuma uwo muryango ukundwa. Ariko habaho n’abagore gica barya abagendereye urugo, bakarucamo inshuti, abantu bakavuma uwo muryango.

- Kurera umugabo
Ntabwo ubundi umugore aba yaraje kurera abana. Kuko iyo umugore asanze umugabo asanga nta bana bafite, aba agomba kumurera rero akamuvanamo umugabo umukwiriye. Bijya bitangaza rero iyo umugore azamuye urwitwazo ngo impamvu adafura imyenda y’umugabo ni uko aba yabanje gufura iy’abana.
Hari n’abanga guhindukira ngo barimo baronsa. Mu by’ukuri ibyo bigaragaza ko umugore aba atazi icyamuzanye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo