UAE yohereje icyogajuru cyayo cya mbere kuri Mars

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zohereje icyogajuru cyazo cya mbere mu mateka ku mubumbe wa Mars, urugendo rwacyo rwahagurukiye mu Buyapani.

Iki cyogajuru cyatangiye urugendo rwa kilometero miliyoni 500 kigiye kwiga iby’ikirere cyo kuri Mars.

Mu cyumweru gishize, kohereza iki cyogajuru kiswe ’Hope’ (Icyizere) byasubitswe inshuro ebyiri kubera ikirere kibi.

Biteganyijwe ko kizagera aho kigiye mu kwezi kwa Kabiri 2021 aho bizahurirana n’isabukuru y’imyaka 50 yo gushingwa kwa UAE.

Sarah Al Amiri, umugore uyoboye umushinga wa ’Hope’, yavuze ko yishimiye cyane kubona iki cyogajuru cyogoga ikirere.

Avuga ko uko Abanyamerika bishimiye kuzamuka kwa Apollo 11 ijya ku kwezi mu myaka 51 ishize, ari nako abo muri iki gihugu uyu munsi bishimiye guhaguruka kwa ’Hope’.

Madamu Sarah yabwiye BBC ati "Byari ibyishimo ku bantu bose bakibonye, byatumye bagira inzozi zo kurota ibintu bikomeye kurushaho.

"Uyu munsi ndishimye cyane ko abana ba Emira bari bubyuke mu gitondo bareba umushinga w’igihugu cyabo, ibintu bishya bizatuma bagira ikintu kinini bahindura ku isi".

Iki cyogajuru cya UAE ni kimwe mu butumwa butatu buzajya kuri Mars muri uku kwezi.


Madamu Sarah uyoboye umushinga wa Hope

Amerika n’Ubushinwa byombi bifite ubundi butumwa buri mu myiteguro yo kugenda.

Ubutumwa bwa USA bwiswe ’Perseverance’ bwanditse kuri Twitter bushimira ubwa UAE buti "Ntegereje cyane kugusanga mu rugendo!"

Kuki UAE igiye kuri Mars?

Iki gihugu nta bunararibonye gifite mu gukora ibyogajuru - ariko kiri kugerageza ikintu kimaze gukorwa na Amerika, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde n’Uburayi babashije gukora.

Abahanga babo mu by’isanzure, batojwe n’abo muri Amerika, babashije kugera kuri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka itandatu.


Madamu Sarah yishimana n’abo ku kigo cya Mitsubishi Heavy Industries mu Buyapani babafashije kukizamura

Iki cyogajuru nikigera kuri Mars biteganyijwe ko kizatanga siyansi nshya, kikerekana amakuru mashya ku mikorere y’ikirere cyo kuri Mars.

By’umwihariko, abahanga muri siyansi batekereza ko kizabafasha kurushaho kumenya uburyo Mars yabuze igice kinini cyane cy’umwuka n’amazi.

UAE yabigezeho gute?

Leta ya UAE yabwiye abagize itsinda ry’abahanga bayo ko itazagura icyogajuru cyubatse ku bihugu by’amahanga, ahubwo bagomba kwikorera icyabo.

Ibi byatumye bakorana na kaminuza zibizobereyemo zo muri Amerika kugira ngo zibahe ubumenyi bakeneye.

Abahanga bo muri UAE bafashijwe n’abo muri Amerika babashije gushushanya no gukora icyogajuru cyabo, kizaba gifite ubushobozi bwo kwiga umubumbe wa Mars.

Iki cyogajuru kizagenzurwa n’ikigo kitwa Mohammed Bin Rashid Space Centre giherereye i Dubai.

’Hope’ izakora iki kuri Mars?

Abo muri UAE ntibashatse gukora nk’ibyo abandi bakora, kujya ku mubumbe utukura gukora ubushakashatsi abandi bakoze.

Begereye ikigo cya NASA cya Amerika gishinzwe kwiga umubumbe wa Mars bagisaba ubumenyi bushya bashakisha kuri Mars.


Ubutaka bwo kuri Mars bugaragaza ko higeze kuba amazi menshi atemba

Iki kigo cyabasabye kwiga uko "ingufu zitembera mu kirere" cya Mars kuva hasi ujya hejuru, amasaha yose y’umunsi kugeza umwaka urangiye.

Ibi bifite uruhare runini mu mpamvu uyu mubumbe wabuze igice kinini cy’amazi yawo, ariko biboneka ko wigeze kugira mu mateka yawo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo