U Rwanda rwungutse abahanga mu gukora imyenda bagera ku  100.

Ishuri ryigisha gukora imyenda mu buryo bwa Kinyamwuga UFACO –VLISCO,kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018 ,ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 100 bize gukora imyenda muburyo bwa Kinyamwuga .

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac wari uhagarariye Leta mu muhango wo guha impamyabushobozi aba banyeshuri, yashimiye abatekereje gushinga iri shuri ryigisha ubudozi kuko ngo bizafasha Leta muri gahunda yo guca imyenda ya caguwa,hatezwa imbere ikorerwa mu Rwanda,cyane ko ngo abarangije bize kubuntu kandi bagahita bahabwa akazi muru ruganda rw’imyenda rwashinzwe n’iri shuri.

JPEG - 137.9 kb
Munyakazi Isaac,Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Ati “ Ibyo bakora bishingiye kubyo twafatiye gahunda nka Leta y’u Rwanda, y’uko tugomba kwihesha agaciro duteza imbere ibikorerwa mu gihugu ubwacyo. Iyi myenda ikorerwa hano ni imyenda iduha igisubizo kuri gahunda twafashe yo guca caguwa mu Rwanda ,ntabwo rero twaca caguwa tudafite inganda zacu ,tudafite abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuba babyikorera hano mu gihugu”.

Munyakazi yanasabye abandi bashoramari gushora imari muburezi bibanda mu kuzana ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite .

Umurerwa Fabiola uyobora iri shuri ry’imyenda UFACO –VLISCO akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo kuritangiza mu Rwanda yavuze ko baritangije kubera gukunda igihugu cyabo kandi ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu ngo biteguye gukora imyenda myinshi kandi myiza cyane ko ngo abanyeshuri babo babifitiye ubushobozi.
Agaruka ku kibazo cyo kuba imyenda bakora ihenze ,

Umurerwa yavuze ko impamvu ihenda ari uko inyubako bakorera nabo bazikodesha ,ariko ko umwaka utaha Leta yabijeje kuzabaha ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda,bityo mu gihe bazaba bakorera mu nyubako zabo bwite n’igiciro cy’imyenda kizagabanuka.

Ati “Twebwe mu gukunda u Rwanda n’abayobozi barwo bararukunda ,niyo mpamvu mu mikoranire dufitanye barushaho kudufasha kugirango tubashe kubona aho dukorera hahendutse … bityo ibiciro bikagabanuka buri wese akabasha kwibonamo nk’umunyarwanda”.

Dushimimana Jean Baptiste warangije kwiga amashuri yisumbuye mu ishami rya MCB, agahita aza kwiga gukora imyenda muri UFACO –VLISCO,yavuze ko umwuga yize ugiye kumufasha guhindura ubuzima .

Ati “ icyo navuga bifite icyo bigiye kumarira ,bigiye guhindura ubuzima bwanjye ,bimfashe kwiteza imbere muri rusange”.

Chantal Mushimiyimana ,we ubu yiga muri Kaminuza mu mwaka kabiri mubijya n’isakazamakuru ,we yabwiye itangzamakuru ko impamvu yahisemo kuza kwiga gukora imyenda ,bwari uburyo bwo kugirango agira umwuga amenya wiyongera kubundi bumenyi zakura muri Kaminuza kandi ko byose bizamufasha mu hazaza he.

Ati “ Njye mpa agaciro ikintu icyo aricyo cyose,numvise itangazo ry’uko bashaka abantu batangira kwigisha kudoda ndavuga nti byanze bikunze nkunda itangazamakuru kuko aribyo niga ,nti ariko wenda igihe cyabyo ntikiraza ,amahirwe yari andi hafi yari ayo kwinjiramo hano”.

JPEG - 140 kb
Imashini zifashishwa mu gukora imyenda ziri mu ruganda rw’ishuri UFACO –VLISCO

Ubusanzwe UFACO –VLISCO ni amashuri abiri yifatanyije aba rimwe , yombi akaba afite inkomoka kumugabane w’uburayi , UFACO ikaba ifite ikicaro mu Bubiligi naho VLISCO yo ikagira ikicaro mu Buholandi.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo