U Rwanda rwiteguye kumvikana n’u Burundi-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye kuganira n’ubutegetsi bushya bw’u Burundi kugira ngo imigenderanire isubire kuba myiza hagati y’ibi bihugu byompi.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu aciye ku rubuga rwa Instagram, akavuga ko u Rwanda rutazigera rubangama mu kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo

Ibi bihugu bituranyi bisanzwe bidacana uwaka kuva mu 2015, ubwo habagaho ibibazo bya Politike byaturutse ku matora nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Urubyiruko rwabajije Perezida Kagame icyo u Rwanda rwiteze mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, maze Perezida Kagame avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda biteguye.

Yagize ati “Ubundi tubwirizwa ko abantu bakwiye kuba babana bagahahirana, ibindi byo kutumvikana bikagira uko birangira. Nicyo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, ari Perezida Ndayishimiye n’abo afatanyije na bo kuyobora.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye niba bwifuza ko ibintu bigenda neza, u Rwanda rutazagorana.

Ati “Iyo politiki, niba ariho baganisha twe ntabwo bazasanga tugoranye ngo twumvikane nabo, duhahirane , tubane neza […] nk’uko bikwiriye.”

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.

Mu gihe imigenderanire y’u Burundi n’ibihugu bitari bike yatosekaye kubera izo ndyane, Perezida Ndayishimiye amenyesha ko yiteguye kwubaka "imigenderanire myiza n’ibindi bihugu n’amashirahamwe mpuzamakungu".

Ku wa 27 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bitwaje imbunda batamenyekanye "baturutse i Burundi" bateye ikigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’igihugu.

Icyo gihe umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’ababateye, bakabatsinsura "bagasubira i Burundi".

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko "ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi".

Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari "ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo".

Nyuma yaho, igisirikare cy’u Rwanda cyongeyeho ko icyo gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30, kandi ko mu bikoresho bya gisirikare byafashwe harimo n’ibiryo biri mu micyebe yanditseho mu Gifaransa ko ari iy’"ingabo z’u Burundi".

Cyanavuze ko abateye bageraga hafi ku 100 bitwaje intwaro ziremereye. Ndetse ngo batatu muri bo bafashwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo