U Rwanda rwemeje guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi

Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza "urumogi" mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko abategetsi babivuga.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020 yemeje ibyerekeye "ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi".

Minisitiri w’Ubuzima yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ’cannabis’. Iki gisanzwe kizwi nk’urumogi.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bicye bya Africa, Africa y’Epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho, byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y’Epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu. Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko "ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe".

Yagize ati "…Turashaka kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…"

Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.

Dr Ngamije yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko ikimera cya ’cannabis’ (urumogi) "kigiye guhingwa mu buryo butekanye, n’abemerewe kubikora bagahabwa uruhushya".

Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu "ukora, uhinga, uha undi, ugurisha" ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Bwana Ngamije avuga ko iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi ko abo amategeko azakomeza kubahana.

Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB cyasohoye itangazo rivuga ko "u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari".

KARASIRA AIMABLE AKOREWE AGASHYA AHABWA PASSPORT IKOMEYE, TUBONYE MURUMUNA WE BIRABABAJE CYANE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo