U Rwanda rwavuze ku byavuzwe ko rwirukanye Abashinwa 18 ku butaka bwarwo

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibiherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yirukanye abashinwa 18, ari amakuru y’ibinyoma; igasaba abantu kutayaha agaciro.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamaganye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko u Rwanda rwirukanye abashinwa 18 ku butaka bw’u Rwanda.

Kuri Twitter yayo iti “Nta kintu na kimwe kerekeye aya makuru cyabaye. Ntimubihe agaciro.”

Aya makuru y’ibinyoma yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, ababikwirakwizaga bavugaga ko bariya bashinwa birukanywe ku butaka bw’u Rwanda kuko bakoreraga ibikorwa bibi abakozi babo b’Abanyarwanda.

Mu kwezi gushize, humvikanye amakuru y’ubushyamirane bwabaye hagati y’Umunyarwanda ukorera Sosiyete y’Abashinwa mu Rwanda; binavamo imvururu ntoya zatumye bombi bakomeretsanya.

Igihugu cy’u Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano mwiza umaze imyaka igera muri 50 ushingiye ku bikorwa iki gihugu gisanzwe giteramo inkunga u Rwanda byiganjemo ibyo kubaka ibikorwa remezo ndetse ukaba unashingiye ku bucuruzi.

Muri Mata 2019, Guverinoma y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro impano y’inzu u Bushinwa bwubakiye u Rwanda ya Miliyoni 27 USD kugira ngo ikoreremo Minisiteri n’ibigo bitandukanye bya Leta.

Iyi nyubako iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE) n’izindi Minisiteri nk’iy’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’iy’Ubutabera (MINIJUST).

Muri Werurwe 2018 Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame bari bagiriye uruzinduko mu Bushinwa banakirwa na Perezida wa kiriya gihugu Xi Jinping na Madamu we Peng Liyuan.

Nyuma y’amezi ane, muri Nyakanga 2018 Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping na Madamu we Peng Liyuan na bo baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri.

Uru ruzinduko kandi rwanatanze umusaruro kuko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agera muri 15 arimo ay’Ubucuruzi n’ay’ingendo zo mu kirere.

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo