U Rwanda rwatangiye gutanga ikarita ndangampunzi

Impunzi zahungiye mu Rwanda zatangiye guhabwa ikarita ndangampunzi ikoranye ikoranabuhanga ,ikaba izazifasha kubona servise zose zisanzwe zihabwa abenegihugu.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 30 Kanama 2018 ,gitangirira kumpunzi zisaga ibihumbi 2 ziba ,mu mujyi wa Kigali ,nyuma kikazakomereza no kuzindi mpunzi zakambitse hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Jeanne d’Arc de Bonheur ushinzwe impunzi n’ibiza yavuze ko ikarita Ndangampunzi ,izafasha impunzi kubona servise z’ubwisungane mu kwivuza,gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ,gusaba akazi n’izindi.

Yabwiye impunzi ko guhabwa ikarita Ndangampunzi bizatuma zibasha gutembera aho zishatse mu gihugu .

Gutanga Ikarita ndangampunzi bibaye nyuma y’ibarura ry’impunzi zose ziba mu gihugu ryakozwe hafatwa ibimenyetso byihariye nk’amaraso ndetse n’ibikumwe.

Ibarura ryahereye kumpunzi z’Abanye-Kongo mu mwaka 2014,nyuma rikomereza kumpunzi z’Abarundi mu ntangiriro za 2018.

Ikarita Ndangampunzi izanakemura ikibazo cy’abantu bibaruzaga nk’impunzi mu bihugu bitandukanye.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo