U Rwanda rwasubije Depite wo muri USA wasabye Perezida Kagame kurekura ’byihuse’ Rusesabagina

Nyuma y’ibaruwa umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney, yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura ’byihuse’ Paul Rusesabagina kubera impamvu zirimo uburwayi n’ifatwa rye avuga ko rinyuranye n’amategeko, Leta y’u Rwanda yamusubije ko ngo uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko atigeze ashimutwa, ko ngo ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda.

Mu ibaruwa ye yanditswe ku wa 14 Ukuboza 2020 UMUBAVU wabonye ndetse inagaragara ku rubuga rwe kimwe no kuri Twitter ye, Depite Carolyn B. Maloney asaba Perezida Kagame kurekura Rusasabagina bya vuba kandi akamusubiza muri Amerika aho atuye kugira ngo yongere ahure n’umuryango we.

Mu ibaruwa ye, Depite Maloney ukuriye komite ishinzwe iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaruka ku buryo Rusesabagina yafashwe akisanga mu Rwanda yari azi ko agiye mu Burundi, ibyo yise ko "binyuranye n’amabwiriza yo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo."

Mu ibaruwa yashyizweho umukono ku wa 16 Ukuboza 2020 na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Leta y’u Rwanda yibukije Carollyn Maloney ko ngo Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa ahubwo ko ngo ari we ubwe wizanye mu Rwanda, ibyo umuryango we udakozwa uvuga ko yashimuswe na leta y’u Rwanda imufatiye i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, kandi ko Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera, ifatwa rye ndetse n’ikurikiranwa rye ngo rikaba rikurikije amategeko.

Ku kuba Depite Carollyn Maloney yarasabye Perezida Kagame kurekura Rusesabagina kubera uburwayi, Leta y’u Rwanda ivuga ko impungenge ze ku buzima bwa Rusesabagina cyangwa ko atazahabwa ubutabera bwuzuye nta shingiro zifite kuko ngo Rusesabagina abayeho neza kandi ko ahabwa ubuvuzi n’inzobere ndetse ko ngo na bamwe mu bagize umuryango we bavugana na we babizi.

U Rwanda kandi ruvuga ko nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi ndetse akaba n’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Rusesabagina ngo asurwa na Ambasade z’u Bubiligi ndetse n’iy’Amerika iyo byasabwe.

Rusesabagina kandi ngo yunganiwe mu rukiko n’umunyamategeko yihitiyemo, kandi ngo nk’undi Munyarwanda wese afite uburenganzira ku butabera bwuzuye, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Rusesabagina usabirwa kurekurwa aregwa n’u Rwanda ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, ruheruka kwanzura ko dosiye ya Rusesabagina ihuzwa n’iya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya cyo kimwe n’abandi 17 baregwa hamwe nyuma yo gusanga ngo hari ibyaha bahuriyeho.

Bikaba bteganyijwe ko urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 26 Mutarama umwaka utaha wa 2021.

Umuryango Rusesabagina kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020 wemereye BBC ko wajyanye mu nkiko Sosiyete y’indege ya GainJet Aviation yo mu gihugu cy’u Bugereki n’umuvugabutumwa witwa Costantin Niyomwungere ubashinja gufatanya n’u Rwanda kumushimuta.

Mu kirego cy’amapaji 90 Rusesabagina n’umuryango we batanze mu rukiko rwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko indege y’iyi Sosiyete ari yo yakoreshejwe mu kumushimuta mbere yo kwisanga i Kigali.

Ikirego nk’iki ni na cyo cyatanzwe mu rukiko rwa San Antonio barega Apôtre Niyomwungere Costantin gukorana na leta y’u Rwanda mu kumushimuta.

Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko ruriya rubanza "rukomoka ku mugambi mubisha wa guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa ari bo GainJet na Constantin Niyomwungere, bohereje Rusesabagina [mu Rwanda] mu buryo butemewe n’amategeko, bamufunga nta mpamvu banamwica urubozo."

Rusesabagina, umugore we n’abana babo batandatu bose bareze muri uru rubanza, bagashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kwica uburenganzira bwa muntu no guhungabanya demokarasi binyuze mu guhashya amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugeza ubu uko Rusesabagina yafashwe akagezwa mu Rwanda ntibirasobanurwa mu buryo butomoye nkuko byanagarutsweho na Depite Carolyn B. Maloney uhagarariye New York mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gusa ku wa 27 Ugushyingo 2020 Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda ahambiriye amaguru n’amaboko, icyakora ntiyavuze igihugu yafatiwemo ndetse n’uburyo bwakoreshejwe ngo agezwe i Kigali.


Ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yandikiye Depite Carollyn Maloney wandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina


Depite Carollyn B. Maloney wandikiye Perezida Kagame amusaba gufungura Rusesabagina

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo