U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 5 bya nyuma bituwe n’abaturage batishimye

Mu cyegeranyo gishya cy’Umuryango w’Abibumbye, UN World Happiness Index, Sudani y’epfo, Zimbabwe, u Rwanda na République Centrafricaine (Central African Republic) biri mu bihugu bituwe n’abantu batishimye kurusha ahandi ku isi, nkuko bikubiye muri iki cyegeranyo.

Iki cyegeranyo cyasohotse ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 ku munsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013.

Afghanistan ni yo ya nyuma mu kugira abaturage bishimye mu bihugu 153 byatangajwe muri icyo cyegeranyo nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Finland, ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya, yatangajwe nk’igihugu gituwe n’abantu bishimye cyane ku isi.

Ibihugu byo mu Burayi bw’amajyaruguru birimo na Finland, biza mu myanya ine muri itanu ya mbere kuri uru rutonde.

Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko aho abaturage bishimye cyane ari aho baba bumva igihugu ari icyabo kandi bakagirira icyizere abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubutegetsi.

Abashakashatsi basabye abantu batandukanye ku isi kwisuzuma ku bipimo by’ibyishimo byabo, banagendera ku bintu birimo ibyo igihugu cyinjiza mu bukungu, ibipimo bya ruswa, ubutabera n’ibindi.

Raporo y’uyu mwaka yakozwe mbere yuko icyorezo cya Coronavirus cyaduka.

Ibihugu bitanu bya mbere:

1) Finland

2 Denmark

3) Ubusuwisi

4) Iceland

5) Norway (Norvège)

Ibihugu bitanu bya nyuma:

149) Central African Republic

150) U Rwanda

151) Zimbabwe

152) Sudani y’epfo

153) Afghanistan

Abari gusenyerwa mu Kagari ka Nyarutarama bati "Bazane imbunda baturase, ngo ntibakitaye kuri Coronavirus yugarije u Rwanda ndetse n’Isi, ngo COVID-19 ni ibyo bari gukorerwa, indwara twayihinduye ibingibi, ntabwo indwara tukiyitayeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
xavier Kuya 23-03-2020

ntabwo iyi raporo u Rwanda twayitindaho, gusa ahotwaahyizwe ndabona Ari nkahahandi Dr Munyakazi yashyie y’amashuri, ubuse atari ruswa cyangwa ikindi kibiri inyuma urabona turabo kuza inyuma ya RCA, Sounth Sudan? tuzakora ibitureba, abakora raporo nabo bazikore. thx

xavier Kuya 23-03-2020

ntabwo iyi raporo u Rwanda twayitindaho, gusa ahotwaahyizwe ndabona Ari nkahahandi Dr Munyakazi yashyie y’amashuri, ubuse atari ruswa cyangwa ikindi kibiri inyuma urabona turabo kuza inyuma ya RCA, Sounth Sudan? tuzakora ibitureba, abakora raporo nabo bazikore. thx