U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku gitero cyagabwe i Nyaruguru

U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero giheruka kugabwa mu Karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, n’abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Mu itangazo RDF yasohoye ku wa Gatandatu w’icyumweru gisghize, yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho "Force de Defense Nationale du Burundi", batatu mu bakigabye bafatwa mpiri.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Guverinoma y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi, isaba ibisobanuro kuri icyo gitero no kuba abakigabye bagahungira mu Burundi, batabwa muri yombi.

Iyi Minisiteri yemeje aya makuru ivuga ko yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, "isaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, inasaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze."

Ni ibaruwa yohererejwe u Burundi ku munsi icyo gitero cyagabweho, gusa ntabwo u Burundi burasubiza.

Nyuma y’icyo gitero, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango yagize ati "Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana. Turimo gushakisha, binyuze mu nzira za dipolomasi, amakuru yizewe kuri ibi bitero bihora bigaruka."

Ingabo z’u Burundi zahakanye uruhare muri icyo gitero, nyamara mu itangazo ryazo ntizihakana cyangwa ngo zemeze ko cyabayeho, ahubwo zigifata nk’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga hirengagijwe gihamya zose zagaragajwe.

Itangazo ryasohowe na Colonel Biyereke Floribert, rigira riti “Ingabo z’Igihugu z’u Burundi ziramenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu bihugu by’Abaturanyi. Ahubwo abasirikare b’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mbibi u Burundi busangira n’ibihugu by’abaturanyi.”

Col Biyereke yavuze kandi ko inshingano za FDNB ari "ugukora buri gihe ku buryo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo".

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.


Abagabye igitero i Nyaruguru bateshejwe ibikoresho byinshi


Bateshejwe n’ibiribwa biri no mu bikombe byanditseho mu Gifaransa ko ari iby’Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo