U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni  zirindwi z’amadorari azafasha imishinga yo kurengera  ibidukikije.

Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije “Global Environment Facilitiy”, cyageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni zirindwi z’amadorari ya Amerika azarufasha mu gushyira mubikorwa imishinga itandukanye yo kurengera ibidukikije mu gihe cy’imyaka ine .

Ubwo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018 ,mu Rwanda hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ihuje ubuyobozi bwa GEF n’abahagarariye ibihugu 13 bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara itera inkunga,umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije “REMA” Madame Eng. Coletha U. Ruhamya yatangaje ko mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda hakirimo icyuho giterwa n’amafaranga adahagije ,bityo ko ariya mafaranga u Rwanda rwahawe ari ikiciro cya 7, ”GEF 7” azarufasha mu gushyira mubikorwa imishinga yo kubungabunga ibidukikije kandi ngo imwe muri iyo mishinga yamaze no gutangira.

Ati “Mubyukuri Gaps ni nyinshi ,amafaranga niyo Leta yaba iyafite ntaba ahagije ,nayo baduha ubwayo ntahagije ariko byibura niho uhera ugira ikintu wakora ukanamobiliza n’ayandi”.

Umyobozi wa REMA Eng.Coletha Ruhamya aganira n'itangazamakuru mu nama ya GEF

Madame Ruhamya yavuze ko hari imishinga baterwamo inkunga na GEF yamaze gutangira irimo iyo gusana ahantu haba harangiritse,gutunganya imyanda , kwimura abantu batuye ku nkengero z’ibiyaga no gushyiraho imishinga yo kubateza imbere.

Madame Susan Waithaka umunyamabanga w’ ikigega GEF,yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine bateganyije Miliyari ziasaga enye z’amadorari azahabwa ibihugu bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije ,u Rwanda rwo rukaba rwaragenewe Miliyoni zisaga esheshatu.

Susan Waithaka yasabye ibihugu bizahabwa inkunga kuzashyiraho imishinga izana impinduka zigaragara mu kurengera ibidukikije.

Ati “ Turakangurira ibihugu gushyiraho imishinga izana impinduka ,kuko nubwo turi ikigega nterankunga tuba dukeneye impinduka zigaragara,kuko hari ibibazo byinshi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kwangirika kubutaka,niyo mpamvu muri GEF 7 tuzibanda kugushyiraho gahunda zizana impinduka mu mijyi,impinduka ku mirire ,kumikoreshereze y’ubutaka ,ndetse no kubungabunga birambye amashyamba”.

Waithaka yavuze ko mu myaka ine irangiye ni ukuvuga GEF 6 ibihugu byibanze ku kwihaza mubiribwa no guteza imbere imijyi ,bityo ko ibyagezweho aribyo bazubakiraho muyindi myaka ine iri imbere ni ukuvuga GEF 7.
Susan Waithaka Umunyamabanga w'ikigega GEF asaba ibihugu gushyiraho imishinga yo kurengera ibidukiki izana impinduka
Iki kigega GEF cyageze bwa mbere mu Rwanda mu 2005 gitangira gukora mu mwaka ukurikira wa 2006, kigamije kubungabunga ibinyabuzima, ubutaka ndetse n’ikirere kugira ngo u Rwanda rufatanye n’ibindi bihugu kurinda ingaruka rusange zikomoka ku bidukikije

Daniel Hakizimana

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo