U Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na RDC mu guhangana na Ebola

Abatuye umujyi wa Rubavu basanzwe bakoresha imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyutse basanga hari amabwiriza avuga ko nta wemerewe kwambuka, ndetse n’Abanyekongo batemerewe kwambuka ngo baze mu Rwanda.

Ni amakuru yatanzwe na bamwe mu batuye i Rubavu bashatse kwambuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo basanga bitemewe nkuko Kigali Today dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ngo abari ku mupaka bakoreshejwe inama n’umwe mu bayobozi b’Intara y’Uburengerazuba, ababwira ko imipaka ikora kuri Goma ibaye ifunzwe kubera indwara ya Ebola ikomeje kuvugwa hakurya.

Uyu muyobozi ngo yasabye kandi aba baturage gutuza bagakorera mu Rwanda, kuko nta Ebola irahagera, avuga ko ngo igihe umupaka uzaba ufunguye bazabimenyeshwa.

Umuvugizi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka yavuze ko mu masaha ari imbere ari bwo hari butangazwe byinshi kuri iki cyemezo.

Ubuyobozi bushinzwe kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.

Prof. Jean Jacques Muyembe ukuriye itsinda rya Leta rishinzwe kurwanya Ebola muri Congo yemeje ko umuturage wabonetseho Ebola yapimwe akayisanganwa ku wa 30 Nyakanga 2019 yitaba Imana mu gitondo ku wa 31 Nyakanga 2019.

Umuturage wagaragayeho yari avuye mubice bya Ituri aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye, Prof Muyembe avuga ko umurwayi yakurikiranuwe n abaganga ahitwa Kiziba ku wa 13 Nyakanga akurikiranwa n’abaganga kugeza ubwo ku wa 30 Nyakanga agaragaza ibimenyetso bya Ebola bimuviramo no kwitaba Imana.

Kongera kugaragara k’umurwayi wa Ebola mu mujyi wa Goma ni inkuru y’inshamugongo ku batuye umujyi wa Goma bari bizeye ko ikibazo cyarangiye.

Naho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gakomeje ibikorwa byo kwirinda Ebola ko yakwinjira mu Rwanda higishwa uko Ebola yirindwa, kwirinda kujya muri Congo no kwirinda gusuhuza no gukorakora ibyo babonye, kongera isuku no kunyura ku mipaka yemewe bagapimwa Ebola.

Mu mujyi wa Goma mu gitondo ku wa 31 Nyakanga ingendo z’amato ajya bukavu zari zahagaritswe kubera gushaka abahuye n’uyu murwayi wa Ebola nyuma yuko bimenyekanye ko hari umugore wahuye n’umurwayi washakaga kujya Bukavu.

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Goma bakajije ibikorwa ku byambu n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Ebola imaze gutwara ubuzima bw abantu babarirwa mu 1790 mu gihe abarwayi babarirwa mu bihumbi 2700.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo