U Rwanda rugiye kwakira abimukira 500 bazaturuka muri Libya

U Rwanda ruri mu nzira zo kwakira abimukira babarirwa mu magana bazaturuka mu gihugu cya Libya, ahafungiye abimukira barenga 400,000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Ni ibyemejwe na Diana Gitera, umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe imiryango mpuzamahanga n’ubufatanye, mu kiganiro yagiranye na The New Times yanditse iyi nkuru.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri gukoranira hafi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo harebwe uko hakwakirwa bamwe mu bimukira bakomeje gutesekera muri Libya.

Gitera yavuze ko ku ikubitiro, u Rwanda ruzabanza kwakira abimukira 500 nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabyiyemeje muri 2017.

Perezida Kagame yemeye ko u Rwanda rwakira aba bimukira nyuma yo kumenya ko hari ibihumbi by’Abanyafurika babayeho mu buzima bubi muri Libya, nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya Mediterranee ngo bahungire ku mugabane w’u Burayi.

Gitera wemeje ko bazakira abimukira 500 akirinda kugira ibindi byinshi atangaza, yavuze ko igihe aba bimukira bazakirirwa kizatangazwa nyuma.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira 30,000.

Ni nyuma yo kumenya ko abenshi muri aba bimukira abagenda bahura n’akaga, harimo gucuruzwa mu cyamunara. Ni mu gihe umuryango w’abibumbye wo ugaragaza ko muri Libya habarurwa abimukira barenga 5,000 bahafungiye, 70% bakaba ari ababa bagiye gushaka ubuhungiro i Burayi.

Gitera yavuze kandi ko igikorwa cyo gucumbikira bariya bimukira gishyigikiwe by’umwihariko n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kikaba giterwa inkunga y’amafaranga n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi, HCR.

U Rwanda rwahisemo kwakira bariya bimukira, mu gihe intambara mu majyaruguru ya Afurika zikomeje gufata indi ntera.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nyituriki Edison Kuya 13-08-2019

Turamushigikiye nibatahe murwababyaye namahoro gusa