U Rwanda rufite ibitanda birenga 3,000 byo kwakira abarwaye COVID-19

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa Mbere, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda yavuze ko ubu bageze ku bushobozi bw’ibitanda by’abarwayi 3,000 biri ahantu hatanu hagenewe kuvura abarwayi ba Covid-19 mu gihugu.

Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira abarwaye Covid-19 mu gihe imibare ikomeza kuzamuka, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ubwo bushobozi bwagiye bwiyongera.

Avuga ko u Rwanda rwanze ko abayirwaye bajya kwivuriza mu mavuriro asanzwe kugira ngo batanduza abaje kwivuza ibindi n’abaganga, bashyiraho aho kubavurira byihariye.

Ati "Uko abarwayi bagiye biyongera […] twavuye ku bitanda 300 cyane cyane i Kigali, ubu dufite ahantu hatanu ho kubavurira aho dufite ubushobozi bw’ibitanda birenga 3,000 mu gihugu".

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugeza kuri mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, hamaze kuboneka abantu 1,629 banduye Coronavirus muri bo abagera kuri 838 bamaze kuyikira, mu gihe abakirwaye ari abantu 786 naho batanu yarabishe.

Miliyoni $60 mu mezi ane

Bwana Ngamije avuga ko bari bakoze ingengo y’imari ya miliyoni 73 z’amadorari ya Amerika (arenga miliyari 70 mu mafaranga y’u Rwanda) y’amezi atandatu agenewe ibikorwa byo kurwanya Covid-19.

Ati "...Kuvura, gusuzuma, kwita ku barwayi ku buntu n’ibindi ni ibintu bihenze cyane, ukongeraho n’ibyo leta iri kubura kubera iki cyorezo, nabyo ni ibindi bigomba kubarwa muri ibyo byose".

Bwana Ngamije avuga ko ku ngengo y’imari bari bateganyije ubu bamaze gukoresha agera kuri miliyoni $60 mu mezi ane ashize.

Ugiye gufungwa azajya abanza apimwe

Kuva tariki 29 z’ukwezi gushize kwa Gatandatu abantu bagera ku 150 bafungiye muri ’Cachots’ za Polisi babasanzemo Coronavirus nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubu abafashwe na Polisi mbere yo kujyanwa muri ’Cachots’ bazajya babanza gushyirwa mu bigo yise ’Transit Sites’ bagasuzumwa Covid-19.

Ati "Na bagenzi be asanze muri ’Cachot’ na bo bazajya basuzumwa, abanduye bajyanwe aho tubavurira, abasigaye bazima bahuzwe n’abaturutse muri ’Transit Sites’ batanduye."

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda Komiseri John Bosco Kabera we asaba abantu kwirinda iyo ndwara kuko ngo abafungwa ari bo bayijyana muri ’cachot’.

’Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kuri 2%’

Ministiri w’Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye yabwiye abanyamakuru ko mu mibare bakiri kwegeranya basanze kuva mu kwezi kwa Kane kugeza mu kwa Gatandatu u Rwanda rwarahombye miliyoni $48 ava ahanini mu kwakira inama mpuzamahanga.

Madamu Soraya avuga kandi ko kubera iki cyorezo ubukungu bw’u Rwanda butazazamuka ku kigero bwariho mu myaka 10 cyangwa 15 ishize kuko buzazamuka kuri 2%.

Gusa avuga ko hari icyizere ko ubukungu buzongera kuzahuka kuko hari ibikorwa biri kongera gufungurwa, harimo n’ikibuga cy’indege.


Imbere kuva ibumoso, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, uw’Ubucuruzi n’Inganda, uw’Ubuzima n’Umuvugizi wa Polisi, mu kiganiro n’abanyamakuru

Barafinda avuze amagambo akomeye, uko i Ndera yarabayeho, asigaye atitira nta mbaraga afite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo